Blog

Formulaire de recherche

Victoire Ingabire yakatiwe imyaka 15

Nimumenye: Ubumwe n’ubwiyunge, Amajyambere y’icyaro, Politike, Umuco n’ubukerarugendo.

Muli iyi numero ya 2 murasangamo ibi bikulikira:

Amakuru mashya:

  1. Mandela azatubwirire intwari zacu azasangayo
  2. Victoire Ingabire Umuhoza atangiye kalvariyo y’imyaka 15
  3. Umushinjacyaha mukuru abanyarwanda bamuhanze amaso kw’inyerezwa ry’umutungo wabo
  4. Madame Nirere Madeleine yamuritse rapporo ku ngingo y’iyicwa rubozo yerekeranye n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu
  5. UWIZEYIMANA MARIE LOUISE Inyenyeri y’2013 mu Itangazamakuru ry’u Rwanda. Azatubere Umuhuza
  6. Abagenzi bararira ay’imbogo
  7. Tumenye Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge

Iyamamaza

  1. KTN iraranga ibigurwa n’ibigulishwa ndetse n’amazu menshi meza.
  2. AITEL
  3. Agruni Company Ltd

IBICIRO BYO KWAMAMAZA

Amabara

Urupapuro rwose : : 400.000 frw ; ½ amabara :300.000 frw ; ¼ amabara :200.000 frw

Umweru n’umukara

Urupapuro rwose :300.000 frw ; ½ 200.000 frw ; ¼ :150000 frw

Muduhamagare kuli telephoni:

+250788741731; +250722741731 ; +250 788254841 ; +250731433496

Mutwandikire kuli : montjalinews@gmail.com

________________________________________________________________________________________________________________________

Victoire Ingabire ni muntu ki, afungiwe iki?

Victoire Ingabire ageze ku kibuga cy'indege i Kanombe muli 2010Victoire Ingabire Umuhoza yambaye Inkindi , acyura Inkingi muli 2010, none atangiye Kalivaliyo y’imyaka 15 y’igifungo. Taliki ya 13 Ukububoza 2013, ni bwo Urukiko rw’ikirenga rw’u Rwanda aho rukorera ku Kimihurura rwasomye mu ruhame urubanza rw’uwo munyapolitiki rumuha igihano cy’imyaka cumi n’itanu y’igifungo muri gereza aho yari amaze imyaka isaga itatu.

Yabaye umugore w’Umunyafurika mu Buholandi (Pays Bas).

Yari muri komite ya ZWALU ihuriro ry’amashyirahamwe y’abagore b’abanyamahanga aba muri PAYS BAS aharanira iterambere .

Victoire Ingabire Umuhoza Umwanditsi :

Yanditse inyandiko zitandukanye yagejeje ku imiryango Mpuzamahanga na ONU ,abakuru b’ibihugu bitandukanye mu rwego rwo guharanira imibereho myiza y’abaturage, Politiki mu Karere k’Ibiyaga bigari izavuzwe cyane nizi zikurikira, iyo:
- 2001 Quelle Perspective pour la paix en Afrique centrale 2001
- 2002 La justice internationale face à crise Rwandaise.
- 2003 Conflits dans la Region des Grands lacs d’Afrique Centrale orgine et proposition de solution .
-2004 La Reconciliation nationale comme préarable a la securite et a la paix.
les crimes en Afrique Centrale Rwanda soif de justice.
2005 Plaidoyer pour une véritable reconciliation nationale au Rwanda ,préamble a la véritable paix durable.
-2007 Quelles justice pour les victimes de la Tragedie Rwandais

Victoire Ingabire Umuhoza yaje kwisanga muri politiki ari nayo imukozeho.

Ubwo mu mwaka w’1997 yatangiye urugamba rwo kwibohora nabo yavuga ko bakiboshwe, ubwo atangira inzira yo guharanira iterambere ubwisanzure muri politiki, guharanira igihugu kigendera ku mategeko, cyubaha kandi kikubahiriza amategeko n’amahame mpuzamahanga yikiremwa muntu , aho buri wese ngo yumva ko yisanga kuri gakondo ye nk’umwene gihugu kandi bikagaragara ko nta wukwiye kwibonamo ubwoko buruta ubundi ahubwo akumva ko ari umunyarwanda w’ingirakamaro, kube n’abaturarwanda ndetse n’amahanga akamuha agaciro akurikije icyo yamariye igihugu cya Mubyaye ndetse n’isi muri rusange iyo révolution uko yagiye ikura muri we yisanze muri . R.D.R bivuga Rassemblement Républicain pour la Democratie au Rwanda ishyaka rya koreraga hanze y’u Rwanda, m’1998 aba Présidente w’Ishami rikorera muri Pays-Bas , 2000 atorerwa kuyobora RDR mu rwego Mpuzamahanga, 2003-2006 atorerwa kuba Président wa UFDR Mpuzamashyaka arwanya Leta y’u Rwanda akorera mu buhungiro,akaba yarifatanyije n’ishyaka rye RDR.
Madame Victoire Ingabire Umuhoza yashoje urugendo rwo guhuza amashyaka yose ngo amufashe kuzagera ku mwamya w’Umukuru w’Igihugu binyuze muri Demkarasi .
2004 yateguye inama Amusterdam y’amashyaka y’opposition imiryango ya Politiki , ahagarariwe mu Karere k’ibiyaga bigalri
2005 yatangije kandi ashimangira (akomeza) ubucuti hagati y’amahanga .n’imiryango ya politiki idashyigikiye Leta y’u Rwanda harimo n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu
2006 ayobora Impuzamashyaka FDU INKINGI afite inshingano yo gushakira umudendezo, no kugeza ku banyarwanda ubwisanzure muri politiki nta gupfukiranwa,demokarasi isesuye,ngo baharanira kandi ku bohora abakiboshwe n’ingoyi y’amacakubiri ingengabitekerezo ya jenoside ku mpande zose, ibyo baharanira ngo wa bisanga mu ngingo icyenda za gahunda ubu akaba yarabaye Ishyaka rimwe arizo "Inkingi za FDU" (Forces Démocratiques Unies).

"Inkingi" yari ’impuzamashyaka akorera hanze y’u Rwanda arwanya Gouvernement ya Kigali iyobowe na General Paul Kagame. FPR iri ku ubutegetsi kuva 1994 aho ihagarikiye Jenoside y’abatutsi 1994, ikaza gutorwa n’abaturage mu umwaka w’2003 taliki ya 23 Kanama aho yahanganye mu matora na Faustin Twagiramungu. Akarahirira kuyobora u Rwanda taliki ya 12 Nzeri 2003 ibyo rero Inkingi ntizabikozwa ngo zemeza ko ayo matora yabayemo uburiganya. amashyaka atemera Leta y’U Rwanda harimo RDR ya Ingabire Victoire,
Mu migambi y’Inkingi ngo bateganyaga gukoresha inama ngoboka gihugu izahuza abanyarwanda b’impande zose z’isi.ikaganirwamo ubuzima bw’igihugu kandi igahabwa agaciro kayikwiye ,amateka y’u Rwanda ntibayagoreke uko Atari ubumwe n’ubwiyunge bikavugwa uko biri ku mpande zose.abanyarwanda bagahabwa uburenganzira bungana, mu myigire n’imilimo, akazu kubatswe gashingiye ku ndimi kakavaho,ubukungu ntibwikubirwe na bamwe abandi ngo biyicire isazi mu jisho, ubuvuzi bukagera kuri bose kandi Mutuelle ikavugururwa.
Mu guharanira amahoro yagiye mu biganiro bitandukanye , twavuga nki byakoreshejwe na DIR (Dialogue Inter Rwandais) 2004,2006, no muri Mata 2009 byateguwe na (auspices) Juan Carrero Saralagui ku nkunga ya Mr Adolfo Perez Esquivel na Vice Président wa Alliance de Civilisation Féridarico Mayoro Zaragoza.

Mbere yuko afungwa Nagize amahirwe yo ku mubaza uko yabonye u Rwanda nyuma y’imyaka 16. Ansubiza muri ayamagambo:

Nashimishijwe nuko na kabije inzozi zanjye, na kirwa n’’abanyarwanda, n’abanyarwandakazi, banyakiriza indabo, bampa urwibutso rukomeye , bampaye Igisabo kandi aho umuntu ajishe igisabo ntahatera ibuye, u Rwanda rufite ibyiza birimo inka n’amata kandi rukigira abayaterekerwa, bakayacunda akavamo amavuta, azasigwa abanyarwanda aribwo bumwe n’ubwiyunge, amahoro, n’amajyambere.
Nanjye n’abazaniye agaseke karimo ibanga, karimo intashyo nahawe n’inkingi. Tuzaripfundura igihe kigeze.agapfundikiye gatera amatsiko.”
Ngayo nguko inzozi ze zirangiriye muri 1930 , aho agiye gukomereza inzira y’umusaraba, mu gihe cy’imyaka cumi n’ibiri kuko arangije itatu, keretse niba azabasha gusaba imbabazi muri gahunda ya Ndi umunyarwanda , yagera kubandi nawe akazadohorerwa naho ubundi inzira nti bwira umugenzi, kandi umuryango we w’ihangane.

Mukakibibi Saidati

Portrait de editor
À propos editor