Blog

Formulaire de recherche

UBUDEHE BWAKUYE ABATURAGE MU BUKENE BWAKARANDE

Kabarore ni umurenge wubatsemo Akarere ka Gatsibo mu Kagali ka Karehe, Aka karere ka kunze kurangwamo ihindagurika ry.abayobozi bya hato nahato,kunyereza imitungo ya Leta ndetse n’amafarangayagenewe  abagenerwa bikorwa ba DS.



Abanyarwanda  bciye umugani ngo umugabo arigira yakwibura agapfa, umuturage ashimangira akamaro k’ubudehe yakoresheje uyu mugani, ati bigitangira babanje kuvuga ko arishiku igarutse cyangwa murindi jambo ko ari uburetwa,ati ariko uyumunsi urwanda twarugereranya nawa yazina abanyarwanda bitaga abana babo ngo ni Mugaborigira, twebewe ubudehe bufite icyo butumsriye kuko twamaze gusobanukirwa bwashyiriweho no kugirango itegenyamigambi ry’igihugu rimenye ibibazo by’abanyarwanda.

Ubudehe bwagaragaje ibyiciro abanyawanda barimo kandi buri wese aho byakozwe neza yabigizemo inyungu , ati “nkubu abanyarwanda bageze mu zabukuru bahabwa inkunga y’ingoboka abandi nabo bakabona akazi  kuburyo buri wese ahembwa amafaranga igihumbi na Magana atanu kumunsi” yewe nutabashije kujya mu kazi yohereza ubishoboye murugo rwe ubuzima bugakomeza.

Ibyiciro by’ubudehe bwatumwe abaturage bahabwa ubwisungane abatishoboye baravurwa abana bishyurirwa ishuri bakabona inguzanyo, nta mwana wacu ugihera murugo.

Kugirango dushimangire imvugo y’abaturage twaganiriye na Maire  w’Akarere  ka Gatsibo  Gasana Richard  watanze ishusho y’Akarere agaragaza ko byose bimeze neza mukarere ayobora , avuga k’ubukungu, imibereho myiza, ubuvuzi, uburezi n’ibindi ati” rwose kugeza uyu munsi ntakibazo kiri mu Karere nyobora “

Abajijwe impamvu kaba akanyuma kandi ibintu byose ari munange  ati” nange byaranyobeye  kandi dufite  aho twavuye ku mwanya wa 28 mu mihigo ubu kakaba ari akambere mu Ntara y’Iburasirazuba, ati” nuko dufite aho twavuye kandi tugeze ahashimishije,”kubera igena migambi ryiza turi gukorera abaturage kandi tubigiyemo inama .

Turi gushyira imbaraga  mu kwegera abagenerwa bikorwa  aribo baturage, mu bukungu dufite ibikorwa bigaragara,dufite amakoperative ateza imbere abaturage dufite amahoteri n’ibindi…

Bwana Gasana Richard  yatangaje  ku kibazo cy’ibirarane bya mituweri  mu bigo nderabuzima  mu karere ayobora, ati “ kirimunzira zo gukemuka kuko byatewe n’ihindagurika  ryabayeho iyo service yahawe  RSSB, ubuvugizi buri gukorwa kiramukemuka vuba,ibi kandi bikajyana  n’imikorere mibi igaragara mu kigo ndera buzima cya Kabarore aho usanga umurwayi basanga arwaye malariya ntabone umuti kandi yarishyuye ubwisungane  yakomeje agaragaza ko ayo makuru batari bayazi ariko bagiye kubikurikirana by’umwihariko abaturage  bagahabwa service nziza.

Yashimangiye ko Akarere ka Gatsibo ubu kari mu igenamigambi reiberekeza kubazaba abambere mu mihigo kuko ibibazo byakaranzwemo mumyaka ishize byabonewe igisubizo, gucunga neza ibya abaturage no kuzuza inshingano bahawe n’igihugu ari  gahunda bashyizemo ibaraga nyinshi, aha twakwibutsa ko abaturage nabo ubwabo baigarutseho kuko ngo basigaye bakorera mu masibo  kugirngo umuturage ameye iterabere rya mugenzi we bazamukane muri gahunda ngo nta Ntore isiga indi.

Mukakibibi saidati

Portrait de editor
À propos editor