Blog

Formulaire de recherche

Ubamba isi ntakurura nyabusa!

Abantu benshi bakunda guhinyura imigani yaciwe n’abanyarwanda ,abandi bati ni kera habayeho ariko uko byagenda kose agatinda kazaza ni amenyo yaruguru,cyangwa umuntu akaba yavuga ati: Umugabo mbwa aseka imbohe”



Depite Sekamana Bwiza Connie umwe mu bari bagize Komisiyo y’Ubukungu n’ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaze kwegura ku mpamvu yise ize bwite tariki ya gatanu Kamena 2015, ariko nkuko bimenyerewe uyu muhango ubanzirizwa no kunyura kuri polisi ( CID) ugahatwa ibibazo  na ba kabuhariwe mu gushaka  ibirego no kubihimba rugeretse, ibyumweru bibiri byashira bati naka cyangwa nyiranaka yeguye byatera kabiri bati yatawe muriyombi nguko uko byagendekeye Hon Bwiza Connie umufasha wa Sekamana JMV.

Yari amaze igihe kirekire mu Nteko kuva 1999 kugeza akurikirnwe na polisi ku cyaha cyo kubeshya asaba Visa muri Ambassade ngo avugako nta mutekano afite nkuko byatangajwe na Hon Ngarambe Farasisisko umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi ubwo bari mu mwiherero.

Hon Bwiza Conie niba adataye ibaba  arariteshejwe.

Muri FPR ntabanga rikihaba Hon Sekamana Bwiza Conie ngo yabeshyeye FPR n’umuryango wa nyakubahwa abasebya, maze Ngarambe Frarasisiko aramwandagaza. Ntibiteye kabiri uwari Bwiza ahinduka Nyiramubi, yegera itangazamakuru yishyira ku karubanda ati : Mushatse mwandeka ni ibibazo by’umuryango. ati itangazamakuru ryandika ibyo ry’ishakiye ! Nyamara se Hari utwika inzu ngo ahishe umwotsi cyangwa uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe ub’umwishe !

Kera umwenda mubi wafurirwaga m’umuryángo ! ariko ntakundi Bwiza Conie yarahiriye ko naramuka ahemutse azahanwa nk’umugome wese ngaho rero siwe wa mbere ntazaba ni uwanyuma buriya hatahiwe nde !!! kirya abandi bajya kukirya kikishaririza.

Ba giti mujisho nimwe mu bwirwa ,ntabwo bisonutse ukuntu amara imyaka isaga 15 ari mu Nteko adasimburwa , ikipe ikina neza ngo ntisimburwa, ariko iyitinze no mukibuga ivamo nabi, bitewe no kurambirwa ibikorwa, cyangwa nabo mukorana bakakurambirwa bikarangira wambariye injamba aho wambariye inkindi iyeguzwa  rya Bwiza Connie rikwiye kubera isomo abatinze mu Kibuga  badashaka kwambura umwenda w’icyubahiro , bazisama basandaye babanje kunyuzwa hariya bitaga kuri jandarumeri kera,.

Nta nduru ivugira ubusa!

Ni abahunga bavuga ko bafite umutekano muke ? cyangwa ni abahisha ko abantu bageramiwe, intandaro y’iyegura rya Hon Sekamana Bwiza Conie, ni ihunga ry’umugabo we Sekamana Jean marie Vianney umaze iminsi muri Amerika asaba ko yahabwa ubuhungiro, nyuma umufasha we ashaka kumukurikira, aha niho umuntu yakwibaza niba umuntu yakwikura amata mu kanwa, Bwiza Conie yakoze imirimo itandukanye ya Leta uhereye muri Minisiteri y’umutekano, akomereza mu Nteko aho yari kuva 1999, ni umuhanga mu by’ubukungu  ayari afite imibereho myiza kuko umugabo we yari umucuruzi, ndetse afite n’abavandimwe bafite amateka.

Bwiza Conie ngo yamennye ibanga ry’akazi kandi ko akayabo ka miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda zararigishijwe cyangwa se zirasesaguzwa, nk’umuhanga mu by’ubukungu aba abizanyemo ubugambo batangira kumureba nabi, kuva muri 2010 ntiyari yorohewe nubwo yiyumanganyaga, aho inzego za Leta zimenyeye ko Bwiza Conie nawe ari gushaka  guca iy’ibusamo kandi avuga akari imurori byabaye ngombwa ko basobanurira ambassade ko ibivugwa atari ukuri yaba ibivugwa na Sekamana Jean Marie Vianney ndetse yaba n’ibivugwa n’umugore we.

Ngaho aho bahera baca umugani ngo utazize inarashatse azira inarabyaye , Hon Bwiza Conie  niyihangane  ntamvura idahita niyo ku bwa Nowa yarahise.

.                                                                             Mukakibibi Saidati

Portrait de editor
À propos editor