Umuco

Formulaire de recherche

RUCUNSHU WACUCUYE

RUCUNSHU

Ijambo ry'Ibanze
1.RUCUNSHU wacucuye ababyeyi
Ucutsa impinja kw’ibere
Igicucu nyanuzi kiravugutwa
Kivurugirwa imbaga y’u Rwanda
Abenshi batagira igicumuro
Barangwa n’ubutwali n’ubusheja
Ishavu ryahogoje incuke
Ryanuye rishegeshe abakurambere.

9.RUCUNSHU gishyika cy’ababyeyi
Bwihebe bw’intwali
Butane bw’abashakanye
Buhemu bw’abanywanye
Bugambanyi bw’abavandimwe
Bwokore bw’abagabo
Bwokore bw’umuryango
Bwihararukwe bw’umugabe.

Lire la suite

Ihembe

Umwami yananiwe kwigirira ibanga, ananirwa guhisha icyasha kimuriho, nuko ahamagara umugaragu w'inkundwakazi aramubwira ati: umva mugaragu wanjye bu rwose naragowe nameze ihembe k'umutwe nicyo gituma mpora mpishe umutwe wanjye, ntawundi nabibwiye ndetse n'umugore wanjye n'umwana wanjye ntabyo bazi, n'abiru banjye ntawe bazi cyeretse wowe gusa.

Gacaca n'amabanga y'ikuzimu

Abo  bihimuyeho muri Gacaca baheze hagati nk’urulimi.

Lire la suite
S'abonner à RSS - Umuco