Blog

Formulaire de recherche

RUCUNSHU WACUCUYE

RUCUNSHU

Ijambo ry'Ibanze
1.RUCUNSHU wacucuye ababyeyi
Ucutsa impinja kw’ibere
Igicucu nyanuzi kiravugutwa
Kivurugirwa imbaga y’u Rwanda
Abenshi batagira igicumuro
Barangwa n’ubutwali n’ubusheja
Ishavu ryahogoje incuke
Ryanuye rishegeshe abakurambere.

9.RUCUNSHU gishyika cy’ababyeyi
Bwihebe bw’intwali
Butane bw’abashakanye
Buhemu bw’abanywanye
Bugambanyi bw’abavandimwe
Bwokore bw’abagabo
Bwokore bw’umuryango
Bwihararukwe bw’umugabe.

17.RUCUNSHU wakamije
Ijuru imvura
Ukamisha inka
Ibisiga by’ijuru
Ugeshesha uburo
Isanane n’inzige
Ingunzu n’impyisi
Zimurirwa ingumba.

25.Ingabo nta condo
Icumu lidakwikiye
Umwambi udatanaze
Umuheto utabanze
Inkumi ali impenebere
Abagore ali ingumba
Umugabo ali imboko boko.

I Ivuka rya Rucunshu

32. Rucunshu watangiye kera:
Mpere hafi kwa GAHINDIRO
Zingiro ry’amakimbirane
Mwene NYIRATUNGA
Umupfakazi wa GIHANA
Umutabazi I BURUNDI
Wa RUJUGIRA CYILIMA
Wishwe na RULINDA Umurundi.

40. U Rwanda rwambuwe MIBAMBWE
MUTABAZI SENTABYO
Nta mbuto asize
Rubanda bazi,
Azize intashyo y’ubushita,
Buhishe mu mpuzu
Iturutse kwa GETURA KIMENYI
Umwami w’IGISAKA.

48. MIBAMBWE atanga atarahama
Umuhimakazi yaramuhaye NKENZABO
Uzira ingoma y’I Rwanda;
Bene KIGELI NDABARASA
Baragomeye ingoma,
Barahunze u Rwanda,
Botota kuyiba batarayihawe,
Bashaka amaboko hanze.

56. GATARABUHURA yarahunze
Yegamiye KIMENYI i GISAKA
GASENYI yaratorokeye kwa GETURA
RUBABA yarakulikiye GATARABUHURA
SEMUGAZA ali indakoreka
Naho KIMANUKA mwene NYIRATAMBA
Baratabaranye limwe
Bambaranye imuzu.

64. Imana uwo yimitse
Yishibuka Umwami
Akaragwa ingoma
Irahabwa, ntiyihwa
Iyo atabyaye, ntiyishibuke
Igashyikirizwa umuvandimwe,
Aba umulinzi.
Umwami yibyaraho umwe.

72. MIBAMBWE atanze
Abiru banga ubucike,
Ko yagwa mu rwego rw’abalinzi
N’ubwo Umwami adahungura
Umuco ducungira ho
Uhamya umwana umugabo,
Nyina yamusama aliho
Yamuhaha ataliho.

80. Abiru bakuru
Batatira umuhigo wa MIBAMBWE
Ku mayaga ya Kikoma
Asura NYIRATUNGA
Umukazana wa RUJUGIRA
Umupfakazi wa GIHANA
Batanguranwa bimika GAHINDIRO
Yitwa Yuhi wa MIBAMBWE II

88. Ikuru igeze kwa GATARABUHURA
Iramuhuruza n’umutwe w’ingabo
Yizeza ko Imana ze zeze
Imana yamugennye kwima u Rwanda
Azunguye se KIGELI NDABARASA
Ava I Gisaka yatanya n’ubwira
Arambagira ubuganza
BWANACYAMBWE ayicamo ishema.

96 yambuka Nyabarongo yikubita mu Nduga
Induru ari yose ivumbura ingeragere
Biyuha akuya bahinze ibirenge
I Mayunzwe ya Mayaga.
GAHINDIRO ahindiye i BUTARARE bwa
RUHANGO
Nta gahinda akikiwe na Nyina
NYIRATUNGA
Akikijwe na NKEBYA na BARYINYONZA
wa KIGELI
ingabo zigandagaje ziteze guterwa.

104 GATARABUHURA yumvise ko ali
GAHINDIRO
Ubwange burushaho kwiyongera
Yohereza abishi ba NYIRATUNGA
n’umuhungu
umugore KIYANGE yitangaho kwicwa
mu mwanya wa NYIRATUNGA,
Aba umutabazi mu bandi
Avulira ubuhake
Umuhungu we MURENGEZI yakirwa mu bwiru.

112 NYIRAMUHANDA atanga
RUBANZANGABO
Ajya mu kimbo cya GAHINDIRO
Ahembwa kuba Umwirukazi wa mbere
Intumwa za GATARABUHURA
Zitera zitishisha
Zihitana RUBANZABAGABO na KIYANGE
NYIRATUNGA n’uwe barusimbutse
Hasigara ah’ingabo.

120 GATARABUHURA agabye ize,
SEMUGAZA nyili urukatsa
Umutima ugira amakimbirane
Nyina MANDWA ava inda imwe na NYIRATUNGA
GAHINDIRO ubwo ari murumuna we.
Ati:”Umwamikazi n’ukubyaye”
Yegukira inkanda
Agarukana abo kwa GATARABUHURA.

128 Urukatsa rurabatsa
Imyambi ibacamo
Batatana I Nduga yose
Abinkenzi baayoboka
Ingabe zihawe nyirazo
GATARABUHURA abura n’imirishyo
Arafatwa, arabohwa
Arohwa mu rwa Bayanga.

136 Iminsi ikuze
SEMUGASHA arakindukwa
Yanzwe na BARYINYONZA
Yerekeza i Ndorwa
Abanyiginya bishibuka amashami
Bazimya amahali
Abaka, Abamanuka, Abaryinyoza
Basanga benejuru.

144 GAHINDIRO wa NYIRATUNGA
Umupfakazi wa GIHANA
Rurema yaramuhanze
Imuhereza ingabe
Ayikesha se
MIBAMBWE SENTABYO
Mu bisekuru ni uwe
Uzitwa Mutangatiro.

II. Ibanga rimenwa

152 GAHINDIRO atanga afite abana
Hima RWOGERA yitwa MUTARA
Amata akili mu matama
Ubuto bumwibagiza ubugabe,
Hagaba nyina, hica nyina,
NYIRAMONGI umwegakazi, umukobwa wa GAGA
KAYANGWA NK’INGORE ZA Kayumbu
Nyirarwahaye inkanda imbeba.

160 RWOGERA azahera mu gikondorero
Amufate nk’ikibondo,
Nta mwami muto!
Amumenesha amabanga y’ubwiru
Ataramenyaga umugore uretse
NYIRAMUHANDA
Utarahenzwe atanga RUBANZABAGABO
Ubwiru buhishwe ibibanda
N’abizera ingoma cyeretse umaze
Kuyihabwa.

168 Umukobwa wa GAGA arabumenya
Abubwira basaza be abega
N’umuhungu we NKORONKO
RWOGERA, igihe cye kigeze cyo gutanga,
Ashaka kurangiza imihango y’ishora,
Irangizwa nyina yaratanze
NYIRAMONGI aranangira
Ananiza umuhungu.

176 Abamuramiza akabesa
Uwo aketse akamwikiza
Amwika mu rwina
Arwana ku buzima
Ntiyava kw’izima,
Ahakana kunywa
Ahagalika imihango
RWOGERA alinda atanga.

III. Umurage wa RWOGERA MUTARA

184 Imikurikirane y’imiryango
Ishyira abami
Ishinzwe MUTARA
RWOGERA ababazwa na nyina
Utanywa ngo atane
Aca iteka:
Ingoma ndwi umwegakazi
Atabaye umugabekazi.

192 Umugabe wali kuzitwa CYILIMA
Azatambane irya MUTARA
Atabare umukurambere
Asoze imihango
CYILIMA RUJUGIRA ali I GASEKE
Nta muhango akorewe
MUTARA RWOGERA azamusanga
Bombi bategereze.

200 NYIRAMINGI yagiye umuhungu
Gushaka mu yindi nzu
Itali iy’abegakazi
SEZISONI umwuzukuru wa MITALI
Imana zaramugeneye
Kwima u Rwanda
Nyina MURORUNKWERE
Muka NKORONKO, zaramwereye.

208 RWOGERA kubahiriza iteka rye,
Yemeza SEZISONI
Biremerera cyane I Bwami
Abiru bihererana ako kabanga
NYIRAMAVUGO, nyamumenesha
Amabanga,
Abaza uwatowe na NYILIGIRA,
KAREMEA umwiru mukuru
Amwemeza NYAMWESA wa RWOGERA.

216 RWAMWIZA atabarutse
RWAKAGARA aramiza mushiki we
RUGAMBWA aratanze rero,
Atanze iteka ry’amaraso,
Umuhango w’ishora ntubaye
Umugogo wa CYILIMA RUJUGIRA
Ugumye i GASEKE
Uwa RWOGERA urawusanze.

III

224 Rubanda rwatse Umwami
NYAMWESA umuhungu wa RWOGERA
Na nyina NYIRANDAMUTSA
Baranejejwe na KAREMERA,
Bategereje indamutsa,
Biyibagiza iteka
Abiru bagana SEZISONI
Bamufureba umugangu.

232 Wambarwa n’uwahawe
Akawambarira bose
Birabulira uwatanze
Abibonye NYAMWESA
Wiringiye ingoma
Yanga ko imutanga
Avanamo ake karenge
Arenga akanyaru.

240 SEZISONI arimye yitwa KIGELI
Ni uwa MUTARA RWOGERA
Na nyina MURORUNKWERE
Ataye umugabo NKORONKO,
Ubwami bugiye ibukono,
Umurage wa MUTARA uratangajwe
Umujinya mu bega uratangira
Abanyiginya barumirwa.

248 Abami bavuka ahandi!
GAHINDIRO yavutse k’umupfakazi
Yitwa uwa MIBAMBWE MUTABAZI.
SEZISONI ayitwaye NYAMWESA
GAHINDIRO yatanze icyumweru
Iminsi ibili yo gusenga
Ibili yo guca imanza
Umwe w’urugo n’uw’ingabo.

252 SEZISONI azaba nde?
Izina rye ni KIGELI
Azahure u Rwanda
Atsinde amahanga
Ayagarurire Umwami
Azarengera impabe
Yabyirukanye isheja
Ashushanye RUGANZU.

IV. Inkota y’i MBILIMA

260 Inkotanyi cyane alimye
Rwabiza-murego
Asenda ilya SEZISONI
Limutera isoni
Ahura na RWABUGILI wa GACEYEYE
Ati nyili ububasha ni KIGELI
Itwa RWAKAGEYO kuva ubu
RWABUGILI wa KABINDI yitwa NYAMAHE.

268 KIGELI yihaye izina ry’ubutwali,
Ubuhangange azabukurana,
Yogoge amahanga,
Amahali avuke
Atsembe imiryango,
Avushe amaraso,
Yihana se NKORONKO
Yitwa uwa RWOGERA.

272 MURORUNKWERE NYIRAKIGELI
Ntakirora umugabo
Urwirungu rwa gasilibobo
Umuhima w’i Ndorwa
Azarumwima, arumurenze
Ruremerwe SERUTEGANYA
Mwene KIVURA,
Utagira umuryango.

280 NKORONKO asilike
Agabane aho yashatse
Havuke inabi
Izatera RWABUGIRI intimba
Imbaga izazira
Igashavuza ababyeyi
Ikariza abana
Inkumi zikagumirwa.

288 RWABUGILI yima ali umwana
Ishyaka lirarushya
Ishyashyana ry’abiru,
Bishakisha uwo bashaka
Amamasa n’amamana
Acicikana ubutitsa
Yanze kwera
Nta mwali ukwiye.

296 Umwami ntiyakwibana
Abategarugori aria be!
Baraguriza abagore bato
Bari mu mazu yabo
Imbuto zigana ibukono
Zerera abakobwa ba NZIRUMBANJE
Bashakisha amazu
Yashyingira i Bwami.

304 NYIRABURUNGA umukuru mu bakobwa
Afite abana batatu
Ba GACINYA ka RWABIKA:
RUTARINDWA – KARARA –
BARYINYONZA.
NYIRAMPARAYE muka RUHANGA
rwa MUVUNYI
afite MUHIGIRWA.
NYIRAMARORA umuto muli bo
Ahalikanwa na bakuru be.

312 NZIRUMBANJE umukono
Musaza wa MURORUNKWERE
Ashyingiye RWABUGILI
Amubereye sebukwe
Kubahiriza umurage
Wasizwe na RWOGERA
Kuburizamo umwega
Umugambi uruzuye.

320 Irungu ryamuteye
Yibutse uwo yakunze
Amurenza rwirungu
Ariremera SERUTEGANYA
NKORONKO azihorera
Aremera mwene KIVURA
Ishyano rizamuhitana
Rikayogoza Gihugu.

328 NKORONKO abanze NZIRUMBANJE
Muramu we n’abakazana
Bige kwicisha SERUTEGANYA
Yiyuhagire ikimwaro
Yatewe n’uwo yashatse
Amukunze atamubeshya
Bakinnye bakabyarana
Yagera ku ngabe akaba impabe

336 SERUTEGANYA utagira umuryango
Utagira kivulira
Urata kuba umutware
W’urugo rw’umwami
I MBILIMA na MATOVU
Kumuhitana ntibigoye
Ahimbirwa ubushuti
Kwa MURORUNKWERE.

347 Inkuru ikwire igihugu
I Bwami niyo nteruro
Abakobwa ba NZIRUMBANJE
Abahete ba SEZISONI
Bayibanze ubwabo
Bavuge ko MURORUNKWERE,
Nyirabukwe na nyirasenge,
Atwite iya SERUTEGANYA.

352 Umugabekazi ntahungurwa
Ntarangwaho ubugore
Yitwa nyina w’Umwami
Ijambo rye bakaryumva
Ligakulikizwa uko riteye
Iteka liriho rya CYILIMA RUGWE
NCENDELI nyina wa KIGELI
Yarishigishiye aho kubyara.

360 Inkuru izagere kuli RWABUGILI
Yumve ko nyina atwite
Umugabekazi w’u Rwanda
Yaciye kw’iteka likuru
Yumvemo kwisuzuguza
Avanemo kwiyandalika
U Rwanda rumubana ruto
Abantu bamubana bake.

368 Agisha abagore be inama
Bene NZIRUMBANJE
Bafatanyije na se agakungu
NKORONKO yabashyizemo,
Ko kwicisha SERUTEGANYA
Bamuziza ubutoni
Bamuziza urwirungu
Yahawe atihaye.

376 Abaze abana b’abakobwa
Ati mama ni nyogosenge
Akaba nyokobukwe
Ababyaye uko ambyaye
Ntacyo abahisha
Abakobwa muraziranye
Ibyo numva kuli we niko mubizi, mubibona?

384 NYIRAMARORA akebuka
NYIRAMPARAYE
Aho yicaye mu kirambi
Yiyegamije NYIRABURUNGA
Yegamiye inking
Bahuza amaso
Nta jambo, bemeza igisubizo
Bazi ko SERUTEGANYA
Atanzwe, uko ali we musa.

392 RWABUGILI ategereje
Ijisho ali indubaruba
Amasunzu yahagaze
Amatwi yayashitse
Atumura agatabi
Abatoni bifashe
Nta nyoni iguruka
Nta mwana ulira.

400 Umukuru NYIRABURUNGA
Yifatisha ikiniga
Kiranga agahinda
Gahinda umwuka
Amazuru akavugiliza
Umutima ukavuza ingoma
Amarira akisuka,
arisuhuza araterura,

408 Ijwi Liturutse kure ati:
“ Nyagasani uko watubwiye
Niko twabyumvise, turumirwa!
Ntitwakubeshya turi bamwe
Uretse ubuvandimwe waradushatse
Waradukamiye, uradutunga,
Impamo ni yose ndakarora Kalinga.

416 RWABUGILI aliyumvira ntiyashirwa,
Atumiza abakuru b’i Bwami
Abo yizeye cyane
Barimo NKORONKO nirabayazana,
RWAKAGARA wa GAGA umwega
REMERA lya VUNINGOMA
Ababwira ko yumva ko nyina atwite
Yibaza uko yamenya imvaho.

424 ntiyakwambika Nyina ubusa
Icyo azira kizira n’abandi
Ninde watinyuka umugabekazi
Gutuma abagore ni agasuzuguro
Kandi alibo bene ndirimbo
Bemeza inda MURORUNKWERE
Yatewe na SERUTEGANYA
Bateganya kumwicisha.

432 Intumwa yaba nde
Umugabekazi yakwambarira ubusa?
Ubundi ntawambarira undi ukuli
Uretse uwo yashatse
Impaka ziba ndende
Bibuka ko NKORONKO
Yamushatse yamutunze
Ali mukuru muli bo.

440 MULINDABABISHA yatumwa,
Abyaye RWABUGILI
Abatware bakuru
Bikuyemo umukuru
Ukwiliye gutumwa
Kabishywe atumwe
Asanze uwe
Babyaranye umugabe.

448 NKORONKO abaye intumwa
Umuhungu aramwemeye
Reka amwemere
Asanze abiwe
Bambaranye ubusa
Basangiye ubuto
Nta soni nta kinegu
Anasheshe n’akanguhe.
456 NKORONKO ahishisha i MBILIMA
SERUTEGANYA alitegura
Yiteze ab’i Bwami
Ateze gushimwa
Ashyashyana aca amino
Amazimano aba yose
Intore zivuna sambwe
Imbyukurutsa ali zose.
464 MURORUNKWERE yibutse ak’ubuto
Yitegereza MULINDABABISHA
Nkutabarutse k’urugamba
Uwa mbere uba ibiroli
Inka zirahaca
Zilimo izihekewe
Zihita uko ziremwe
Zilimo ubushyo “Rwirungu”.
472 Zilinikizwa,
Barashyikilira
Bazimana bakeye;
Intore zirahaca,
Inkondera riraroha,
Ibikombe by’ibumbogo
Byiyasira ubudahwema
Biramutsa mwene GAHINDIRO.
480 Ababyinnyi ntibahatanzwe
Ijuru likubuye
Kwa Mumbogo batumiwe
Av’imibande bazamutse
Ibyishimo ari byinshi
Mwigangendo na Nyakibungo
Uko ali za Gakondo
Zisozwa na Mpundu mu rukerera.
488 Bukeye NKORONKO araheza,
Avuga ubutumwa bwe
Yicaye mu muryango
MURORUNKWERE mu murere
NKORONKO aterura amumenyesha
Ko atumwe n’umwami
Ko aliwe umuzanye
“Wigire hino mu Kirambi”.
496 MURORUNKWERE; “ Erega
Ndi uwawe, undebe wese
N’ishabure nyiterere
Nta kibi cyacu
Ndi umugabekazi waranshatse
Warankoye, twarakinnye
Twabaye bato turuzura
Nta buhemu bwacu twembi.

504 Uwo RUGIRA ahaye nta gahinda
Ntahinda abe babanye
Umugisha turawusangiye
Nkesha abo nasanze
Ndi kumwe n’uwawe
Nk’uko nkili uwawe
Uko ndi uwawe
Uko nzahora ndi uwawe.

512 NKORONKO anagayo ijisho
Ry’umugenzo nta gushishoza
Asoza amushimira
Amusaba imbabazi
“Si jye wagukenyuruje
Ni Umwami wantumye
Ubutumwa ndabushohoje
Mbasezeyeho mbashimira”.

528 Agikoma yombi, baraheza
RWABUGILI afite amatsiko
RWAKAGARA alitaba, Remera ataho
NKORONKO yakirwa kibyeyi
Avuga uko yagiye
Ukuntu yabishimye
Ati ingoma yakozwe mu nda
Inda ni imvutsi.

536 RWABUGILI atanga ikibazo:
“Wagenza ute inzoka
Yihambiliye ku Gisabo?
RWAKAGARA ati: “wayijugunya
Kure y’igisabo ukayica”
REMERA ati iyo nzoka
Inaniranye wakiyiciraho
Nacyo wenda kikameneka.

544 RWABUGILI ati: “Mutere mutsembe
Kwa SERUTEGANYA wigometse,
Yanduza umugabekazi
Muhekeshe MURORUNKWERE
Mwitegekere.”
Inkuru y’igitero iramenywa
SERUTEGANYA ateganya abe
Aho gupfa bubohe
Yapfa arwana.

552 Iz’i Bwami zirasesekara
Imyambi irarekurwa
Amacumu araterwa
Inkota zirakurwa
Umwisheke uratebwa
Abingenzi barahagwa
SERUTEGANYA arafatwa
Aboherwa mu nkike.

560 Abahetsi bicoka mu nzu
Baheka MURORUNKWERE
Ingobyi igeze imbere y’inzu
MURANGIRA arahinguka
Umuhungu wa SERUTEGANYA
Akubitana na se amaso
Ati: “MURANGIRA sha, shengerera,
Remerera iyo ngobyi , uli uwanjye”.
568 MURANGIRA akebuka ingobyi
Abahetsi abahuramo icumu
Abacumita igisembe cyaryo
Ingobyi ingwana n’abahetsi
MURANGIRA akura inkota ye
Ayidudubiza MURORUNKWERE
Ayimutikuye mu rwano
Ayimushigishiramo.

576 Umugabekazi agwa aho
Induru iba ndende
Ibyuma bisinda amaraso
Inkongi yiyongeraho
MBILIMA irasiba yose
Ibisiga bisinda inkaba
Kwa SERTEGANYA nta nkuru
Kwa MURORUNKWERE nta kuntu.
584 RWINGONDO acika kw’icumu
Akwira imishwaro, aromongana
Agana I Bwami, asanga RWABUGILI
Amubikira inkota y’I MBILIMA
Inkuru y’incamugogo
NYIRAKIGELI yatanze
MURORUNKWERE yamuhitanye
Inkota y’I MBILIMA.
592 Yayitewe na mwene SERUTEGANYA
MURANGIRA ntagitunze,
SERUTEGANYA yarahaguye
Abingenzi barahashiliye
Nta rugo rukili I MBILIMA,
Abana bo ni intabwa
Inka zigobwa n’ibisiga
Inzira ni imirambo.
600 RWABUGIRI agwa mu kantu
Ajya I RWANKUBA ya BATSINDA
Kwigunga mu kababaro
Ahunze Karubanda y’I KIGALI
Nta mu gore ashaka
Nta mugaragu inyuma ye
Abuze uwamwonkeje
Uguye mu marira.
608 RWABUGIRI abaza RWINGONDO
Amusobanuza inkuru y’impamo
Niba nyina yaratwite
Ko Umwami atamenya byose
Undi ati: “ Nyagasani nta kindi
Umugogo uracyahali
Wohereze abagore wizeye, bakubwire imvaho”.
616 Abagore b’ibanga baragenda
Bigira ab’ejo
Bazi imvaho
Bikiza RWABUGILI
Baramudoda, barakanira
Barikubura barataha
Nta nda, ni urwango.

V. IHORA
624 RWAKAGARA wavuze neza
Yanga kwicira inzoka ku gisabo
Ngo yigizwe hirya yicirwe yo
Agororerwa n’Umwami
Imihango irangiye
Y’isenda misaka
KANJOGERA ka RWAKAGARA yeza RWABUGILI.
632 KABALE agabana ubutware
Abega bagautse ku ngoma.
Guperereza inkota y’I MBILIMA
Bishingwa MUGABWAMBERE
Se wa RWANYONGA Umutsobe.
Icyaha gihama KARAMIRA na NKORONKO
Bemeje kwica inzoka
Bamena igisabo.
640 KARAMIRA umwiru mukuru
Wimika Umwami
Amaraso ye amenetse?
Imvura ntiyagwa
Amasaka ntiyera\ababyeyi baba ingumba
Amata yabura I Rwanda
Anyagwa ubutware.
648 Inzuzi zimutanga
Zizatinda zere
Yicwe atinze
Yaratindahajwe mu bye
Yicirwe I HINDIRO
Y’I CYINGOGO
Aho bamuhindiye
Yaragizwe imburuburu.
656 Inzuzi ntizerera
Gutanga NKORONKO,
Wa GAHINDIRO Umwami
Na NYIRAMONGI Umugabekazi
Umugabo w’Umugabekazi
MURORUNKWERE NYIRAKIGELI
Akaba se w’Umwami
KIGELI RWABUGILI.
664 NKORONKO atezwa abe
Atezwa inzira-bwoba zw
Abura ingabo na rubanda
Abura abavandimwe
Asigara ali uw’Imana
Azicwa na MBONYUWONTUMA
Mu gishanga cy’Akanyaru
Ha Nkotsi na Bikara
Ku nkombe y’I BURUNDI.
673 Abagore ba RWABUGILI
NYIRABURUNGA na NYIRAMPARAYE
Utaretse NYIRAMARORA
Bishinze sebukwe
Biteranya n’umugabo
Bicisha nyirabukwe
Igitero kirabatsemba
Kibatikiriza I BUREMBO.

681 Ariyahura NZIRUMBANJE
Se w’abakobwa
Umutware RWAMPEMBWE
Umutware w’abashakamba
Atabwa muri rwa Bayanga
Azira umubano we na NKORONKO
Nyina KABYAZA ariyahura
RWATAMBUGA aricwa.

689 Uwantege NYAKAZANA
Muka GAHINDIRO
Nyina wa RWABIKA
Nyirakuru wa GACINYA
Yitwikiye mu nzu n’abe
JALI ya JABANA irazima
Inkongi iba indahiro
Y’abakobwa b’abakono.

697 RWABUGILI arishe
RWABUGILI arabishe
RWABUGIRI abaye undi
KIGELI yiswe kimali
Icumu linyoye amaraso
Umwambi wisize inkaba
Inkota yigeze ijosi
Inyundo yashe agahanga
Al’iyo Rwagakoco.

705 icyuma gihorana inyota
Gishaka kunywa
Nyiracyo ni uko
Umujinya weguye
Indoro isitaza uhise
Inzoga ihure n’umujinya
Ubugome buvuke
Ubucererezi bubukaze.

713 Ingoma ihore
Induru ibe ndende
Intwali zitangwe
Abayoboke batangwe
Umukoro ube uwo
Igihano kibe urupfu
I Bwami habe habaye ibagiro
Hitwe NYAKONGORERO.

721 Nta nama agisha
Nta nama abwirwa
Nta nama yumva
Kereka iy’abamunywesha
Yaduka aje
Ntatangirwa
Ntambabazi
Ahuta nka myambi.

III
729 Kwica byaramwinjiye
Nta magisha mutima
Yica IHARAMAGARA muramu we
Musaza wa KANJOGERA
Amucumita inkota iramwahuranya
Mu maso ya mushiki we
Amutsinda I BUTEMBO
Amuziza inzoga ngo yanze guhaho abandi.

737 NTIZIMIRA aratangwa
KARUGU aratangwa
Afite KARUNGANWA
Umukobwa wa RWABUGILI
GASHEGU wa NTIZIMIRA
Umugabo wa MUTEGARABA
Umukwe wa GACINYA
Yamburwa ubuto.

745 Barezwe urupfu
Rw’abaguye Kanywilili
Na Buntubuzindu mu Bushi
NYILIMIGABO se wa NTURO
Akaba sekuru wa BUTERA
RWANYONGA rwa MUGABWAMBERE
MUNANA wa RWABUGILI
Imfura ya KANJOGERA.

753 NZIGIYE yicishije NTIZIMIRA
Yitwaje u Bunyabungo
Azira MUTEGARABA
Umukobwa wa GACINYA
Wasabwe na NZIGIYE
Amusabira RWATANGABO we
RWABUGIRI akamuha GASHEGU
Umuhungu wa NTIZIMIRA.

761 Intwali NYILINGANGO
Inkirane ya NYAGAHINGA
Azira ubutwali bwe
Aregwa ubucuti
Yasuye NTIZIMIRA
RWABUGILI amuteza igitaramo
Bombi bahaze
Araseba.
769 MUNIGANKIKO yatumwe
Kurogoya NYILINGANGO
Bamusige icyaha
Bataramiye inkotanyi
NYILINGANGO ahagurutse yivuga
MUNIGANKIKO amurogoya
NYILINGANGO ati: abakubwiliza
Alibo bancecekesha.

777 Alicara inkirane
RWABUGILI ati: NYILINGANGO
MUNIGANKIKO akurusha ubutwali
Umugabo RUTORE wa SEGATWA
Arahaguruka arivuga
Asoza ati: mu butwali
MUNIGANKIKO ntiyahiga natwe
Naho NYILINGANGO atuza imbere;
Uko NYILINGANGO aduhiga
Niko duhiga MUNIGANKIKO.

787 RWABUGILI ngo abyumve
Aba ararakaye
Ati: “ngahiga na NYILINGANGO”
Nawe ati: ndabyishimiye cyane.
Abahali bagwa mu kantu
Yungamo ati: ndi Inkotanyi cyane
Muhungira-nteko
Rucyaha – ababisha
Songa y’intwali
Rwabiza – murego
NYILINGANGO ati: ndi intwali byahamye
Ya Rwuhiramisakura
Nsi sibo y’abatabazi.
803 Umugabo NZIGIYE ashaka ko batuza
Acongera NYILINGANGO
Aliwe azira
Ati: Nyagasani Nkuba yo hejuru
Cisha buke
Nawe NYILINGANGO
Nkuba yo hasi ceceka
Igitaramo kiba akaramanwe.

811 NYILINGANGO yariye karungu,
RWABUGILI amira atagenda,
Bucya atahotswe uburakali
Atanga inkirane ya NYAGAHINGA
Inkuru mbi ikwira hose
Ingangurarugo zimusabira imbabazi
Umwami ntiyivuguruza
NYILINGANGO yicwa nk’imbohe.
819 NYILINGANGO aratangwa
RUGAMBWA abagabo
Bagarukira mu mahina
Rwa Mudakikwa cumu
Rutagisha uwo yarigennye
Mukeba atananaliza
Imena mu ngangurarugo
Yitaba Imana.

IV
827 Uwaregwaga yaratangwaga
RWABUGILI yishe benshi
Abavugwa ni abazwi
Asa n’abo adatinya
Aliko yatinyaga abega
Uko yabatoneshaga
Niko yabicaga
Bazira RWOGERA.

835 CYIGENZA se wa RWUBUSISI
Yishwe n’uburozi
Ahawe na NYAMBIBI
Umugore wa KANJOGERA
Bombi bajyanye I Bwami
Ali abaramu b’Umwami
Bashengerera limwe.

848 Bageze I Bwami
Bakirwa uko uko bigenda
RWABUGILI ahamagara NYAMUGUSHA
Amutuma mu gikali mu banyanzoga
Ati baguhe inzoga mu gacuma
Uhe CYIGENZA udasomye
Ntugire icyo usobanura
Wijijishe wirwaza.

856 Barajyana inzoga yenda NYAMUGUSHA
Ntiyasoma ntiyasogongera
CYIGENZA aranyoye aracuruye
Ahereza NYAMUGUSHA
We ati: Icyi cyago naraye nkinyoye
Inzoka zibambye
Ndakakuroga, kereka hakeye
Iyo ngeso uyinyiziho.

864 Ntibyatinda CYIGENZA arapfa
Abega bati: “turamutabalira,
Tumenye icyo azize
RWABUGILI adusobanulire ikimwishe”
Abega basakara I Bwami
Bambaye, inkota zambawe
Amacumu yahanaguwe
Imiheto reka, imyambi bayikozeho.

872 Babaza RWABUGILI icyishe CYIGENZA
Bati: “ atarapfa yatubwiye ko
Azize agacuma k’inzoga
NYAMUGUSHA yamuhaye
Ntasomeho, bazimaniwe
Basanzwe basangira
Amunena amurusha uburanga?
Umuha aruta umwega?”

880 RWABUGILI akebuka NYAMUGUSHA
Nawe yenze ijambo
Agiye gusobanura ibyagacuma
RWABUGILI yicira ijisho umutwa
Amenya impamvu y’iyo ndoro
Arasimbuka amufata ku munwa
Na hato hatagira iligenda
Arazibirana, barasonga,

888 CYIGENZA aroroswa
Abega batwaye umuhigo,
NYAMUGUSHA arapfuye,
Abe baraboneranwa
Ucitse kwicumu arihisha
Akizwa n’inshuti
Ntaguhingutsa isano
Afitanye na NYAMUGUSHA.

896 Umuhoza ni KANJOGERA
Umukobwa wa KAGARA
Umwali wamwejeje
Wamumaze agahinda
Uwamuteturuye mu isoni
Umukobwa w’umwega
Bazazindukana mu bitero.

904 KANJOGERA niwe gitaramo
Bwiza buhoraho
Buto budashira
Butemba itoto
Muzira nenge
Mutima ukeye
Wuje urukundo
Unogeye uwamushatse.

912 Rukundo rudashira
Rukundo rutagurwa
Rukundo rutingingwa
Rukundo rutingingirwa
Rukundo rudashakwa
Rukundo rudahatwa
Rukundo rumwe
Rukundo rwisanga.

920 Nyili uruhanga rwiza, rutera ibyiza
Rwamwiza agateraza agatsinda
KANJOGERA nyili ubuhanga
Buhatse ukuli, icyiza ni icye
Amashyo menshi, inka nziza
Ingabo nziza, imisozi myinshi
Ni ibye n’umugabo
Urwo rukundo ruzalilimbwa “Imitoma”.

VI RUTARINDWA YIMA
928 Umunsi udasa n’indi
Wa 22 Ukuboza mu w’1896
Ubwira-kabili bwacucitse
Bwasabye u Rwanda
KIGELI IV RWABUGILI
Yimika umuzungura
Bitagenewe abami KIGELI
Ali umwihariko wa MUTARA na KILIMA
936 RWABUGILI utakibwirwa
Utagira uwo yumva
Ni nyili I Gihugu
Ubutegetsi arabukukumba
Amategeko arayavuyanga
N’agengwa n’ubwiru
Amenya na bake, aba aya bose
Atariho, arayacura.
944 Abo acunga, barayagenga
Imiziro irazirurwa
Ijambo ry’Umwami
Rirenga byose
Azambya ubwiru cyane
Atumva ba nyirabwo
Yimika RUTARINDWA imfubyi
Na KANJOGERA uhetse.

952 Urukundo rurenga byose
Aca ku mategeko
Ahamya ko umugabekazi
Aba nyina w’uwimye
Atabaho akaba nyina wabo
Adahetse umwana w’Umwami
Yibagirwa ko Umwami
Abyara Umwami umwe.
960 Ntiyibuka ko ba nyirarume
Ba MUSINGA bamenyeshejwe ubwiru
Umurage wa MUTARA II RWOGERA,
Uca abega ingoma ndwi,
Bawuzi, alibo nyirabayazana
Abashyira mu rwego rw’abiru
Ubwiru bubabuza kandi butamenya
Abo babyara abami, n’ababavukamo.

968 Yashatse kwitwara ku bega
Yimika KANJOGERA
Yarishe basaza be
GIHARAMAGARA na CYIGENZA
Yizeyeko ahasibye bihagije
Batazamara abana be
Akurura abega ku ngoma
Umurage wa RWOGERA urononwe.

976 KANJOGERA uhetse MUSINGA
Abyaye na RUTARINDWA
Nyiramaboko azayitwara undi
RUTALINDWA wa GACINYA ka RWABIKA
MUSINGA wa RWABUGILI wa NKORONKO
Kandi RWABIKA na NKORONKO
Bombi basangiye

Portrait de editor
À propos editor