Blog

Formulaire de recherche

Ndumunyarwanda: Abahutu mu ntebe ya penetensiya

Bimaze iminsi bivugwa ko   hatangijwe gahunda ya Ndumunyarwanda mu nzego zose z’ubuyobozi, ababimburiye abandi n’imitwe yombi  igize Inteko  nshingamategeko  bahuriye i Gabiro, nyuma  abagize Guverinema nabo, bahise bagirana umwiherero n’umukuru w’Igihugu,wamaze  iminsi ibiri , bemeje ko abahutu bakwiye gusaba imbabazi mw’izina ry’abahutu koko ngo  jenoside yakorewe abatutsi 1994 yakozwe mw’izina ry’abahutu.

Aha rero umuntu ahita y’ibuka umugani bajyaga  bakunda gaca  muri kera habayeho, w’impyisi n’umwana w’intama. Impyisi yagize itya irasonza ijya guhiga aho igeze bakayitera amabuye bakayiha induru, nuko ibura amajyo. Muri uko  gufuraguza kubera amafuti yayo , iba ikubitanye n’umwana w’intama iti; urajyahe? Intama iti :nabuze aho zene wacu ziri. Impyisi iti: ndakurya intama iratakamba biratinda iti: rwose urampora uki ? Impyisi nayo igira umujinya wa bayiteraga amabuye, ikubitiraho inzara yifitiye, iti: bene wanyu barantutse. Umwana  w’intama ati: bagututse ryari iti: ni muki ry’umwaka ushize. umwana w’intama ati nari ntaravuka. Impyisi iti: uko bigenda kose ndakurya niba atari wowe ni bene wanyu. 

Ibi nabyo byogusaba imbabazi ngo abahutu bose bakoze jenoside yakorewe abatutsi 1994 birasa ni by’iyo ntama  n’impyisi. Birababaje kubona gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, hakiyongeraho n’intore za Rucagu  kuko ahora yiha amashyi kacikaci, zitarageze kunshingano zazo , ahubwo  bakaba bibutse ibitereko basheshe, ubusanzwe hiyunga ababanje kuganira ku mpmvu zateye ikibazo, nyuma bagasabana imbabazi, hanyuma bakaba intore z’ukuri, a bahutu bahora bazana ibitekerezo dore ko  uhereye kuri Gacaca ukageza kuri iyi gahunda ya ndi Umunyarwanda ari ibihangano by ‘abahutu, bashaka  kujijisha ; n’uburyo bwo guhora bakwepa ubutabera ,  abenshi muri bo bakoze  jenoside bibereye mu myanaya muri leta  hakaba hagafungwa ba nyarucari ,maze bakazageraho bakihungira nkuko Safari na Mukezamfura biyirukiye bakereka ubutabera igihandure.

Hari ibikwiye gutekerezwaho bagashungura kuburyo hagira  igikorwa, kuruta ko birirwa bajijisha , bigira abanyabyaha kurusha abandi, bitabaye guheza abanyarwanda mugi hirahiro,  abahutu babanje bakegera bene wabo bari mu ma gereza  bafatanyije ibyaha bakagasabana imbabazi ko harimo abafunzwe mu cyimbo cyabo, bamazemo inyaka isaga  18,  ese bibutse gusaba imbabazi aruko Inkiko zatangiye kwakira ibirego byabasabye kurenganurwa bamaze gushyira ahagaragara amazina yabamwe mu bari muri Guverinema cyangwa basohotsemo vuba aha.

Hari ikindi abantu  batekerezaho, ese abatutsi  bakoze  jenoside 1994, bagatsemba  bene wabo nabo  bazasabwa imbabazi cyangwa bazamburwa ubututsi babe abahutu. Abahutu se bo bakijije abatutsi  muri jenoside 1994 bazaba abatutsi  maze bagororerwe cyangwa bazakomezanya n’abahutu bene wabo bajye mu ntebe ya penetensiya ku cyaha cy’inkomoko. Aha rwose ni byiza ko abahutu basaba imbabazi kandi birakwiye kuko bakoze amaraso  u Rwanda  rukavugwaho amahano abatutsi bazira uko bavutse batarabihisemo, Jenoside  y’abatutsi 1994 igahitana  abasaga 800.000  abandi bagasigarana ubumuga n’ibikomere k’umubiri no k’umutima.

Ariko ntanubwo bikwiye ko ibyabaye ku batutsi, byagaruka no ku bahutu batazi  uburyo jenoside yakorewe abatutsi  yateguwe kandi abayikoze babyemera, bakavuga nabo bafatanyije ; abo bahutu biyemeje  gusaba imbabazi  z’icyaha batakoze ntaho bataniye  n’abireze ibinyoma  muri gacaca  ngo bahabwe ibihano bito cyangwa  abirega igice bagahishira bene wabo ku bw’inyungu runaka, abo nibo umutima utangiye  kurya insatabirenge bati abasabye kw’irenganuza nibagera mu nkiko bagasobanura ibya akarengane kabo tuzamwara ! bahimba imitwe ya nd’umunyarwanda ngo baheze ankete ,nabo  bafatanyije mu buruko niba jyanywe m’ubutabera bakureho nd’umunyarwanda y’amatakirangoyi, ibi kandi bikwiye kujyana  nuko abatutsi nabo bakoze jenoside  batakwitwaza ibyo baribyo  ngo bahirikire  abo bagaruye ubuhutu n’ubututsi kandi iyo ntero yari imaze kwibagirana,  uwakoze umushinga wo gukura ubwoko mu ndangamuntu araje adutangishe andi magana atanu  busubizwemo. Ariko iyi gengo y’imari yakoreshejwe indi mishinga, ko hari ibikorwa bimwe byasubitswe kubera  amafaranga adahagije, uwo bazaha kuyobora umwanya  wa Nd’umunyarwanda azazirikane ko umunyarwanda nyawe ari utaya umutungo w’abaturage muri gahunda yo gukingira ikibaba abajenosideri bihishe muri Leta  y’u Rwanda.

Portrait de editor
À propos editor