Blog

Formulaire de recherche

Ndi ijwi ryawe wowe ntazi aho waguye.

Hashize imyaka u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 21 Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994, nibwo bwa mbere habayeho igikorwa cyo kwibuka abatutsi batazwi aho baguye,cyateguwe ni Imena  ni Ishyirahamwe rigizwe n’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi zigasigara zonyine zitagira kivurira , mu muryango.uyu muhango ukaba warabimburiye mu Kiriziya cya Mutagatifu Paul  tariki13 Kamena 2015, gikomereza k’urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku Gisozi,abagize ishyirahamwe  bunamiye inzirakarengane zihashyinguye  bashyira indabo kumva rusange ,mu mitima huzuyemo ishavu ariko bagira bati  : ‘Ndi ijwi ryawe wowe ntazi aho waguye.”

Uyu muhango witabiriwe ninzego z’ubuyobozi bufite inshingano kurengera  abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 Ibuka uyari  yatumye Vice perezida wayo wa IBUKA, Nkuranga Egide ,

Mu bari bitabiriye uwo umuhango jean Ruzindaza waserukiye  Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, yashimiye abagize  Imena uburyo bagize igitkerezo kidasanzwe kuko nyuma y’imyaka 21   bashoboye gutekereza  no gutegura igikorwa,ati  ko nubwo mwabuze abanyu muri Jenoside mugomba kudaheranwa n’agahinda.

Yakomeje agira ati “Ntimwashize nubwo babiciye bakabamarira imiryango, mwarashibutse, ariko gushibuka kwiza ni ukurangwa n’imico n’imigirire yarangaga ababyeyi banyu twibuka uyu munsi, yunzemo  ati “Ni ukuba maso mukarwanya abahakana n’abapfobya Jenoside. Nsengiyumva Fidele uyobora Umuryango Imena yavuze iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka. Basabye Imena n’abarokotse Jenoside muri rusange kumenya ko urugamba rutarangiye kuko ngo hakiri abashaka kuyihakana no kuyipfobya, igisubizo kikaba ari uguhangana na bo hakoreshwa uburyo butandukanye burimo kwandika no kwibuka,amazina 400 yashyizwe ahagaragara yabashije kumenyekana y’abishweimibiri yabo itaraboneka

. Umuhuzabikorwa wa Imena Family Nsengiyaremye Fidele

Yatangaje ko bifuza ko hakorwa ibarura rigamije kumenya umubare nyawo w’abatutsi bishwe hakaba hataramenyekana aho baguye, amazina yabo akandikwa ndetse by’umwihariko hagashyirwaho n’ibimenyetso bifasha kubibuka.

Mu byifuza batanze nuko  hashyirwa inkuta hirya no hino mu gihugu, abitabiriye uwo muhango ko Jenoside itakubise nk’inkuba ko yateguwe n’ubutegetsi bubi kandi abayiteguye batifuzaga ko hasigara n’umwe wo kubara inkuru, Imena family yatanze urugero rwiza n’urundi rubyiruko rubonereho rugera ikirenge mu cyabo.

Uwase Zenat  Juliet

Portrait de editor
À propos editor