Blog

Formulaire de recherche

Mont Jali News n°013

  • Ninde uzayinywaho "INZOGA Y'IMIHIGO"

    Ninde uzayinywaho "INZOGA Y'IMIHIGO"

  • Urushyize kera ruhinyuza intwali

    Urushyize kera ruhinyuza intwali

  • Generali RWARAKABIJE ni Semuhanuka

    Generali RWARAKABIJE ni Semuhanuka

  • INGABIRE Victoire

    INGABIRE Victoire

  • RifDP

    RifDP

NINDE UZANYWA KU NZOGA Y’IMIHIGO !

Yagize ati "Abo bose rero kuvuga ngo beguye bisa nk’aho ari ku giti cyabo cyangwa ni bo bahisemo kwegura, ntabwo ariko biba byagenze. Begura kubera ko bafite ibibazo badashobora gusubiza”.

Abavuga ko beguye ku giti cyabo ntabwo ariko biba byagenze begura ahubwo hari ibibazo byabananiye gukemura. Niba utesheje imihigo ntabwo ari ikibazo, ntabwo ari icyaha iyo ufite ibisobanuro. Abaturage nta kibazo bafite arabizi,

abaturage nibo amakuru ya mbere avamo, nibo bavuga bati " Uyu muturage yatwambuye, yatwaye amafaranga yacu ya mutuelle de Santé n’ibindi.

Abayobozi bagomba kubazwa ibyo bashinzwe, uwabaye umuyobozi akabona ko yabaye we ngo akemure ibibazo bye gusa akoresheje n’uburyo bw’abandi, bagushyira hariya ukabisobanura kandi iyo utabisonuye nta burenganzira ufite bwo kuvuga ngo urakomeza uyobore abantu.
Gukoresha nabi ububasha bahawe, mu nyungu zabo, ukirengagiza abaturage mu kugera ku mihigo ikibazo kiravuka. ”mu ijambo Perezida Kagame yasobanuye ko niyo waba umaze kuva ku mwanya uriho, iyo wakoze nabi ingaruka ziragukirana, bikuviramo no kujya m’ubutabera.

Hari ibitamenyekana uwo akagira Imana akarusimbuka, ariko ibizajya bimenyekana byo nta kundi bigenda, bagushyira hariya ukabisobanura byakunanira ukeguzwa.

Nibwo wumva ngo beguye kubushake bwabo kandi atari byo, guhera mu Kwakira 2014 kugeza ku itariki umunani Mutarama 2015 hamaze kwegura abayobozi b’uturere batandatu n’abari babungirije batanu, uwa Kirehe, Gasabo, Gatsibo, Rwamagana, Karongi, na Nyamasheke .

Mont Jali News

URUSHYIZE KERA RUHINYUZA INTWALI

Amacenga ya Politiki akorerwa kuri FDLR agaragaza, uko u Rwanda ruhagaze mukarere ngo umuntu naguhisha ko akwanga nawe ujye umuhisha ko ubizi, kandi ndakwanze ntabwo ijya ivamo ndagukunze, cyangwa umucire wa mugani w’ikinyarwanda uvuga ngo :
indyarya ihimwa n’indyamirizi.

Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe, italiki ya 2 Mutarama 2015 yarageze maze abari bahanze amaso ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya MONUSCO ngo FDLR itange intwaro mu mahoro y’ishyikirize ingabo z’amahoro ziri muri RDC barajumarirwa.

Ikibazo cya FDLR cyavugishije abagabo gituma abakuru b’ibihugu nka Afurika Yepfo Tanzaniya, u Burundi, Malawi, SADC bagaragaza aho bahagaze ku Rwanda mu bubanyi n’amahanga. ku batari impumyi cyangwa ingumba z’amatwi hari icyo bisobanuyeko byose bishoboka kandi ngo uguhiga ubutwari mutabarana.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage bahangayikishijwe n’intambara zibahora ku mutwe, abagore bafatwa ku ngufu, gusahurwa , no kubuzwa amahwemo kubera imitwe yitwaje intwaro yahagize isibaniro, amahanga akomeza kuyishinja ibyaha birimo ihohotera rivanze no kwica abaturage, kwiba, kwinjiza mu gisirikare abana, gusahura umutungo w’igihugu urimo zahabu n’ amakara nk’uko byagiye binagaragazwa muri raporo za Loni maze igihugu cya Tanzaniya gishyirwa mu majwi ko aricyo cyambu kibisahurwa muri Congo n’umutwe wa FDLR, maze Perezida Jakaya Kikwete ashyirwa mu majwi none raporo ya l’ONU ije ihamya ibyavuzwe, ibi ariko n’u Rwanda rukaba rwarigeze kubishinjwa mu gihe M23 yari ihanganye n’ubutegetsi bwa Kabila. u Rwanda rubihakana rwivuye inyuma.

Perezida Kabira yananiwe gufata icyemezo ngo amese kamwe

Asezerere FDLR ku butaka bw’igihugu ayobora kubera igihango bafitanye, ananirwa no kubisobanurira abaturage ayobora bamwotsa igitutu, kandi bagowe kubera ibikorwa bakorerwa by’ubugome, inyeshyamba, zigize ibamba, za ADF/Naru, na FDLR.

Abahanga mu byo gusesengura ibibera muri aka Karere basanga ari urukerereza kuko ntacyo bizageraho, kuva 1999 muri Congo hariyo ingabo ziri hagati 25.600, zivanze n’abapolisi n’indorerezi, Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya, Perezida Zuma w’Afurika Yepfo bakaba baravuze ko hakwiye imishyikirano hagati y’abashyamiranye .

Leta y’U Rwanda mu ijwi rya Minisitiri Louise Mushikiwabo ntibikozwa gushyikirana nabo yita Interahamwe n’abajenosideri basize bakoze amahano mu Rwanda, ndetse igashyirwa k’urutonde rw’ibyihebe byagize indiri muri RDC.

ibyo gushyikirana n’abicanyi bidashoboka, nta n’impamvu kuko u Rwanda ngo rwakinguye imiryango abafite ubushake bagataha kandi bakakirwa, haba ku ba siviri cyangwa abasirikare, kandi bagasubizwa mu buzima busanzwe, bakaba bakomeje kwakira n’abandi bifuza gutaha mu mahoro. FDLR nayo ntiva ku izima ngo irashaka gutahana ishema n’isheja kuko ngo yarengeye impunzi izirindira muri Kongo, igahamya ko ishaka imishyikirano ndetse ntiyitwe abajenosideri kuko abayigize ngo ari abana bahunze ari ibitambambuga abandi bavutse nyuma 1994.

Umuntu naguhisha ko akwanga nawe uzamuhishe ko ubizi.

Amahanga ari inyuma yibibera muri Congo ibi ku byandika ntagitangaza kirimo kuko nyiramaso yerekwa bike ibindi akarebera, intambara ya Kongo yatangiranye n’ihirikwa rya Mobutu Leta y’u Rwanda na Uganda bashyirahamwe bafasha Kabila gufata ubutegetsi, igihe kigeze barwanira Kisangani inzira iba ibyaye amahari, ibyari inama bihinduka isoko, umuhungu wa Kabila aho afatiye ubutegetsi yifatanya n’inyeshyamba zari mu gihugu imbere bamufasha kurwana urugamba rwo guhashya abo yitaga abanzi be, ariko usesenguye yari intambara y’indanini kuko urugiye kera ruhinyuza intwari, muri urwo rugamba hari ibyo yasezeranyije FDLR ko azazifasha gutaha i Rwanda.

Urugero batanga kw’ikubitiro nkuko RPF Inkotanyi zafashije Museveni urugamba, nawe abafata mu mugongo bagaba igitero cy’Ukwakira, nyuma yuko Laurent Desire Kabila arashwe bitunguranye na kadogo Rashid amusanze mu biro bye, umuhungu we Kabila nawe hari icyo agomba F.D.L.R, yamufashije gutsimbura M23 yaje gusanga bidashoboka kuko u Rwanda Atari agafu k’imvugwa rimwe, ikibazo kimubana ingorarahizi, ariko ntanubwo yirengagiza ko bashobora gucyurwa n’ikivunge cy’amasasu nkuko bacyuye Tingitingi dore ko ari nabwo buri hafi cyane MONUSCO nikomeza kwiraza i Nyanza cyangwa ishyanga bivugwa ko bamwe mu basirikari bayo birirwa batunda Zahabu na Diyama, ubukungu bw’ikuzimu bwabahumye amaso, umutungo wa Congo nawo uba ikigeragezo ku bawushaka baturutse impande zose z’isi kuwugeraho bamwe bagatsimbura abandi.

Urugamba rwa Laurent Nkunda rwasize amateka ubu ari Kabuga ka Kigali, arwana Bosco Ntaganda ubu ari kungoyi y’urukiko mpanabyaha, bose birangira batabihejeje kuko umwana w’umunyarwanda yitwa Bihezande .

Inzirabwoba zabyaye FDLR, impunzi zirabyara zikwiza amashyamaba ya RDC, maze biba uruvage rw’impunzi n’abarwanyi, bakomeza kuvugira mu matama ko bifuza ko Leta y’u Rwanda ikwiye kwemera kobagirana imishyikirano nkuko yayigiranye n’abakuru bayo.

Inzitizi nyayo ku iraswa rya FDLR.

Kongo ntishaka kurasa FDLR, ubabaye niwe ubanda urugi kandi nyiri umupfu niwe ujya ahanuka. Ingabo za Monusco zirimo iza SADC, ntibashyigikiye kurasa kuri FDLR kuko byahungabanya abaturage b’impunzi bari mu mashyamba, ibi bikazabyara gutandukana cyangwa gusenya uyu mutwe ubwo bagenzi babo bazashaka gukoresha ingufu.
Amerika ishyigikiye iraswa rya FDLR, kuko itubahirije amasezerano yo gushyira intwaro hasi ngo ikibazo gikemuke burundu, ariko atari ukubera impuhwe ahubwo ari ukugirango ibone inzira yo gusubira muri RDC kuko Kabila yabanukije agaha ubukungu abashinwa! abandi bahonda agatoki ku kandi .

Abareba kure bati FDLR iryamiye amajanja!. nta mpamvu yihutirwa yo kuyirasaho kuko nawe ibangamiye usibye u Rwanda na Kongo iyicumbikiye, no kuyirasa ntayo bazaca iryera kuko bishoboka ko izambikwa imyenda y’ingabo z’abayishyigikiye ikivanga nazo maze rukabura gica, abasigaye bakivanga n’impuzi cyangwa bagahabwa ubwenegihugu, bakicara bakadamarara bagacuruza zahabu na diyama basahuye, byarimba bagatuzwa aho bari.

Ubu raporo nshya y’impuguke za ONU yagaragaje ko FDLR iterwa inkunga n’abanyarwanda bari mu bice bitandukanye Quebec, Paris, Mayotte, Maputo, bohereje amafaranga ageze ku ma dolari 3000 anyuze i Dar es Salaam, agenewe FDLR hakiyongeraho Dr Paulin Murayi watanze kimwe cyakabiri cyayo.

FARDC zahaye intwaro abarwanyi ba FDLR, ndetse amakuru, avuga ko “General Gaston Iyamuremye, General Sylvestre Mudacumura, Colonel Pacifique Ntawunguka, bakorana byahafi n’itsinda ry’izi mpuguke za ONU zivuga ko zitabonye ibimenyetso bifatika ko FDLR ikorana n’umutwe wa RNC.

Ibi bikaba bitoroshya ibibazo, kuko ibihugu bishinzwe gusenya umutwe wa FDLR nibyo biyifasha, haratungwa agatoki Tanzaniya na Afurika Yepfo, nibutse ko iyi raporo yagize abere RNC ko ntaho ihurira na FDLR nubwo u Rwanda rutabishira amakenga, ntirwatereye agati muryinyo rumaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye yo gukoresha ikirere (cy’indege) cya Sudani, Angola na Uganda, hari abakutse imitima ko yaba inzira rwakoresha ngo u Rwanda ruzasuke urufaya kuri FDLR n’inshuti zabo Tanzania, Afurika Yepfo, izi ndege zigafashwa n’ibimodoka kabuhariwe by’intambara byaguzwe na Leta y’u Rwanda bakabishingira ko Perezida Kagame yavuzeko abashaka gushoza intambara ku Rwanda bizabahenda, ko yiteguye guhanganira abanyarwanda!!! kandi amaherezo y’inzira ni munzu.

Uguhima atiretse arakubwira ngo ngwino Turwane, kandi ngo usenya urwe bamutiza umuhoro.

Saidati Mukakibibi.

GENERALI RWARAKABIJE NI SEMUHANUKA!

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rubeshya kurusha Semuhanuka,!!

Mu Rwanda abagororwa bose hamwe ni 50.749, na ho imfungwa ni 3.530. aba bafite ibyaha bitandukanye, n’ibibazo buri wese yisangije, cg abandi bahuriyeho ni ukuburana utinze kubera imanza nyinshi, kubura dosiye, kurangiza ibihano ntibatahe kubera dosiye zibura n’ibindi binyuranye ariko inyota ya mbere bafite n’ubutabera. Mu 2014, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, muri raporo yagaragaje ko yasanze hari abagororwa 79 bakurikiranyweho ibyaha bisanzwe bafite amadosiye atuzuye. Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Komiseri yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko mu Rwanda hari amagereza agifunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bitandukanye nibyo abafungwa n’abagororwa batangarije Minisitiri w’Umutekano, Musa Fazil Harerimana, asura amagereza mu gihugu, n’abafunzwe ko bagihura n’ibibazo by’ingutu birimo gufungwa nta madosiye bafite, kugira amadosiye atuzuye, no kugirwa abere ariko bagakomeza gufungwa bategereje impapuro z’amarangizarubanza.

Yakoresheje imvugo ngo “bapima ikirere”.Yagize ati “mu magereza nta muntu ufunzwe binyuranyije n’amategeko kuko buri muntu afite aho yinjiriye, n’igihe azasohokera wagirango arashinyagura dufate urugero gereza ya Huye yonyine ifite abasaga 13. Tuvuze rwamagana, Nyarugenge n’izindi, yagirango ni ukumwikoma.
Rwarakabije asobanura ko niba hari amwe mu makosa ajya abaho, uwagizwe umwere agatinda gufungurwa, icyo gihe ikosa riba ryabaye ku ruhande rw’uwagombaga kumufungura ntamufungure, ubwose uwo yashakaga kuvuga ninde atari gereza ayobora cyangwa se ikosa rikaba ku rukiko cyangwa ubushinjacyaha baba baciye urubanza bagatinda kohereza impapuro z’irangizarubanza, kandi ko gereza itagendera ku magambo.

Mu kumwunganira, ushinzwe amategeko muri RCS, Sengabo Hilary, yavuze ko iyo habayeho amakosa nk’ayo haba hari abakwiye kubihanirwa muri icyo cyimbo. itegeko ubwaryo rikurikirwa n’ababwiriza n’imyumvire n’inyungu abakozi ba greffe za gereza babigiramo ibyo ni ukuri ntakabihunge.
Yagize ati“Ibyo umucamanza yagennye nibyo [amagereza] dushyira mu bikorwa ntitwongeraho ntitunagabanya. Ahantu rero muvuga ngo umuntu ashobora kugeza umwaka, imyaka ibiri cyangwa 10, njye kubwanjye navuga ngo “ntabwo bishoboka”, biramutse hari aho biri byumvikane neza, uwabikoze yaba yarabikoze ku giti cye, ntabwo ari RCS cyangwa se ari Leta kandi uwabikoze atyo arabihanirwa hakurikijwe igitabo mpanabyaha”. aba ba semuhanuka bazasome raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yerekana ikibazo cy’imfungwa 104 zikurikiranyweho ibyaha bisanzwe zimaze imyaka irenga 2 zitaraburanishwa.

Birengangiza ko Minisitiri w’ubutabera taliki ya 13. Ukwakira 2014 yateranyije inzego zifite aho zihuriye n’ikibazo cy’abagororwa n’abafungwa ndetse n’abafite inshingano zo kuvugira abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, arizo: Minaloc, Minijust, NPPA,CNLG,FARG ndetse na RCS, bagafata imyanzuro mu nama yamaze isaha n’igice igaragara mu ibaruwa no 1978/08.25 igaragaza ibigomba kwitabwaho ku rupapuro rwayo rwa mbere hariho bitandatu ikiri ku mwanya wa mbere 1.ibibazo by’amadosiye y’imanza zaciwe n’inkiko gacaca 2. amadosiye y’abakatiwe n’inkiko gacaca badafunze 3. Imanza zaciwe n’inkiko gacaca zitarangizwa n’ibindi.

Muri iyi nama imyanzuro yafatiwemo igaragaza ko hari ibibazo mu mirangirize y’imanza, kuba Komiseri Mukuru wa magereza agihakana ko abantu badafunzwe binyuranyije n’amategeko arigiza nkana.

Havuzweho n’ikibazo cy’amaterefone mu magereza, ngo ni nka bombe, aha naho yananiwe kubigenzura ni amanike amaboko yerure avuge ko birenze ubushobozi bwe kuko izi telefone zinjizwa n’abakozi ba amagereza, ingero zirahari.

insinga z’amashanyarazi muri gereza zavuzweho byinshi , ibi nabyo sibyo urugero kuri gereza ya Muhanga, si abagororwa bayitwitse, yashumitswe n’umukozi wa gereza ushinzwe imibereho myiza, witwa Hakizimana Jean Pierre, ariko akingirwa ikibaba n’ubuyobozi kuko ngo afite umuvandimwe we ukomeye ukora k’urwego Rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

Polisi yakoze iperereza ihabwa amakuru, ariko ntacyakurikiyeho, uyu mukozi wa Gereza kandi kubera ibikorwa by’ubugome yagiye yimurwa kenshi, urugero ni uburyo yavuye kuri gereza ya Gasabo, yimurirwa i Mpanga ho yabanje no gufungwa kubera ko ari umwana uvuna umuheha akiyongeza undi bamuzana i Muhanga atikiza gereza n’ibiyirimo, imiryango y’abafungwa irumirwa abayobozi barebera, ntandishyi nta guhanywa ubu aratuje.

Ibyo Komiseri Mukuru Ushinzwe imfungwa n’abagororwa avuga nta kuri kurimo abeshya kurusha semuhanuka, akwiye gushyira mugaciro kuko inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo kandi icyaha cya jenoside ntigisaza niyo imyaka ijana yashira azabiryozwa, .

Aramenye atazasangayo abakatiye burundu bakamushungera yarananiwe gutegura aho azajya akibifitiye ububasha ntarusha ubutoni Alfred Mukezamfura na Safari Staniley uyu wajyaga avuga ngo akabaye icwende ntikoga, niyo koze ntigacya niyo gakeye ntigashira umunuko.

Mont Jali News

Portrait de editor
À propos editor