Blog

Formulaire de recherche

Mont Jali n°014

  • Mont jali news No 14

    Mont jali news No 14

  • imyaka 11, agosorera mu rucaca

    imyaka 11, agosorera mu rucaca

  • Sakwe sakwe

    Sakwe sakwe

  • Yabakuriye inzira ku murima, KABILA

    Yabakuriye inzira ku murima, KABILA

H.E Paul Kagame, imyaka 11 ishize agosorera mu rucaca.

 

“Hari ubwo tuza aha bamwe batekereza gutaha”

 

Bamwe mu bayobozi baba bihugiyeho aho gukora ibyo bashinzwe aho yanenze abiyandarika. Abayobozi basabwe kwirinda gutekinika no guhutaza abaturage ahanini bagamije inyungu zabo,ngo ntibyumvikana ukuntu ikintu kimwe cyaganirwaho imyaka irenze 5 kandi ntigikosorwe.

Ruswa mu bucamanza na yo yagarutsweho, aho Professor Sam Rugege,Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yasabye ko hakwiye gushyirwaho abantu bakurikirana abacamanza ku buryo uzajya atahurwa yakira ruswa yabihanirwa bikomeye.

 

Aho usanga 8/10 bafungurwa byagateganyo ari abafungiye kwiba no kunyereza ifaranga rya rubanda  kndi ingero ninyinshi nkuko  Ingabire marie Immaculée yabitangaje kuri TVR mu kiganiro cyatambutse  gifite insanganyamatsiko igira iti;Ese koko mu mwiherero wa 12 bazasasa inzobe”abari bakirimo bakaba barifuje ko havugishwa ukuri kugira haboneke ibisubizo bihamye, Ingabire M.Immaculée yagize ari: mu mwiherero hashobora kuzabonekamo ba Prof Karambizi Vénuste barenze icumi ,bashima ibyiza batifuza ko amakosa anengwa, ati: ntaba Ingabire  bazabonekamo.

 

Yavugaga ko ireme ry’uburezi mu Rwanda riri hasi cyane aho bikomeje uko biri mu myaka 30 u Rwanda rwazabura abarutekerereza.hatanzwe urugero umwana watsindiye ku manota 70% iyo hashize imyaka itatu ahurira mukizamini  n’uwagize 48% bakabazwa bimwe kandi baramushyize mu ishuri ridafite ubushobozi bungana.

Urundi rugero rwatanzwe ni urwabakobwa bimurirwa ku manota makeya wabaza ababishinzwe ngo ni ukugirango ibigo by’abakobwa byihariye bitazabura abanyeshuri, nkaho mu ma seminari ho hatigamo abahungu gusa.

Yagaragaje ko uko byagenda kose kuba Nyarutarama,Kagugu n’ahandi, bitazambuza kuvuga ko Kimisagara na Gatsata ari mu kajagari.

 

Dr karambizi Venuste, umwalimu muri kaminuza asobanura ku ireme ry’Uburezi  we bamuhaye umwanya akajya mu mwiherero yabwira abayobozi bakongerera abarimu ubushobozi byabangombwa babaha menshi, ati: iyo bibaye ngombwa amazi aharirwa imfizi, iki kifuzo atumvikanyeho na Ingabire wahise amubaza impamvu ataharirwa imbyeyi ko ariyo yonsa ikanakamwa, ati :reka da numujinya mwinshi ati agomba guharirwa imfizi kuko ariyo yimya inka zigahaka.

 

Abandi bari mu kiganiro nka  Prof  Kayumba  umwarimu w’itangazamakuru muri Kaminuza yagize ati : ntabwo abayobozi bakwiye guhunga inshingano zabo kuko ni uguhozaho, ntabwo wajya mu mwiherero gushima ibyakozwe utabajije impamvu ibindi bitarangiye kuko igihugu ni buri munsi si ejo hashize. Kandi ntawukwiye kwiha amanota makeya, ati ikibazo igihugu gifite ni amateka  y’igihugu  yanyuzemo kubera jenoside yakorewe abatutsi1994. aho bonereye quantite, qualite ikaba nkeya.

“Hari ubwo tuza aha bamwe batekereza gutaha”

Perezida Kagame yabwiye abari mu Mwiherero ko bitumvikana ukuntu baganira ku kintu kimwe imyaka itanu igashira kandi ko benshi mu bayobozi iyo bagiye mu mwiherero baba batekereza ku gihe cyo gutaha maze cyagera bagasubirayo bagakora nkuko bari basanzwe bakora bazumva ryari!

                  Perezida Kagame ati:

“Bababeshya ko muri ibitangaza ariko munaniwe kumenya ibyo mukeneye”

Yabibwiye Minisitiri w’ibikorwa remezo Musoni James yasobanuraga ikibazo cy’umushinga w’uruganda rwa Nyiramugengeri ya Gishoma yagambaga gutanga Megawatt 15 nyuma bakaza gusanga umushinga warateguwe nabi hirengagijwe bimwe uzakenera nk’amazi ukadindiza imihigo ya .

 

Ati “igifite  akamaro ni icyo dukwiye kuba tuwukuramo”

 

Mont Jali News

 

Imyanzuro y’Umwiherero wa 12 w’abayobozi, "“Icyerekezo kimwe, twongere imbaraga”

 

Ku nshuro ya 12 mu Rwanda habaye umwiherero w’Abayobozi bakuru, washojwe hafashwe imyanzuro 16 igamije kuvugurura imikorerere no gukemura ibyananiranye.

 

Kuva ku itariki ya 28 Gashyantare kugera ku ya 2 Werurwe 2015, mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro, habereye Umwiherero wa 12 w’Abayobozi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Icyerekezo Kimwe, Twongere Imbaraga”/Common Vision, Renewed Momentum.

 

Uyu Mwiherero wayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Mu ijambo rye ritangiza Umwiherero, yasabye Abayobozi kurushaho kurangwa n’imikorere n’imyitwarire inoze no kwegera abaturage kugira ngo babakemurire ibibazo.

 

Umwiherero wa 12 w’Abayobozi watangiwemo ibiganiro bikurikira:

 

a. Uburyo abayobozi babazwa ibyo bashinzwe no gutekereza ku buryo bushya bwafasha Abayobozi kugera ku nshingano zabo (Leaders’ accountability-Rethinking the Government’s Approach to Delivery);

b. Ibikorwa remezo bishyigikira iterambere ry’Imijyi/Infrastructure Development to support Planned Urbanisation;

c. Gusuzuma imikorere y’urwego rw’ubuvuzi no kunoza ireme n’imitangire ya serivisi z’ubuzima/ Reviewing the Performance of Health System and Enhancing Quality of Health Service Delivery;

d. Kuzuza neza inshingano zo kurinda ihohoterwa ry’abagore n’abana hagamijwe iterambere rirambye/"Accountability to women and Children for Sustained Development”;

e. Kunoza ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama/Leveraging Public Private Parteneship to Tap the Full Potential of MICE Sector.

 

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:

 

1. Gukora urutonde rw’imishinga ya Leta yose yadindiye, gushyiraho igihe ntarengwa izaba yarangiriyemo no gushyikiriza ubushinjacyaha urutonde rw’imishinga ya Leta ikekwamwo ruswa n’iyadindijwe nkana kugira ngo ikorweho iperereza ababigizemo uruhare babihanirwe;

2. Kugaragaza no guca uruhererekane n’ubufatanyacyaha (networking) mu kurya ruswa bityo umuco mubi wo gutinya kugaragaza abarya ruswa ugacika;

3. Gushyikiriza ubushinjacyaha mu gihe cya vuba abagize uruhare mu micungire mibi ya gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage nka VUP, ubudehe, Gahunda ya Girinka, Mutuelle de Santé, VUP na FARG;

4. Gushakira isoko umusaruro w’ibigori wabonetse mu gihembwe cya mbere cy’ihinga 2015 A n’ibindi bihingwa muri Crop Intensification Program, kandi hagashyirwaho n’ingamba zirambye zigamije guteza imbere ubuhinzi, Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda ikarushaho kugira uruhare mu birebana n’Inganda, n’Ubucuruzi bw’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi;

5. Kwegurira Uturere imicungire, itangwa n’isanwa ry’amariba y’amazi mu cyaro no kutwongerera ubushobozi;

6. Gutegura neza imishinga y’amazi hagamijwe korohereza ba rwiyemezamirimo kuyishoramo imari, kuvugurura ibiciro by’amazi hashingiwe ku kiguzi nyakuri cyo kuyatunganya no ku bushobozi bw’abafatabuguzi no kugenera ingengo y’imari ihagije ibikorwa by’amazi;

7. Kongerera ubushobozi Uturere bwo gushyira mu bikorwa ibishushanyombonera by’imikoresehereze y’ubutaka mu Mijyi kandi hakajyaho uburyo bwo gushyiraho ibyiciro (phasing) byo kugaragaza ahemerewe kubaka mu Mijyi;

8. Kuvugurura ibiciro by’ubukode bw’ubutaka hagamijwe imikoreshereze myiza yabwo;

9. Korohereza abashoramari mu bijyanye n’ibikorwaremezo by’ibanze (amazi, imihanda, umuriro) kugira ngo bubake amazu menshi aciriritse;

10. Kunoza imikorere ya Gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza, kuvugurura ibiciro byo kwivuza no kunoza imikoranire hagati y’amavuriro n’ibigo by’ubwishingizi bwo kwivuza.

11. Kongera ingufu mu kurwanya Malaria hibandwa cyane cyane ku bikorwa byo gukwirakwiza imiti irwanya Malaria, inzitiramibu, gutema ibihuru, gutera imiti irwanya imibu mu ngo no kwiga uko mu Rwanda hashyirwa uruganda rukora inzitiramibu;

12. Kuvugurura imitangire ya serivisi z’ubuvuzi bukeneye inzobere n’ibikoresho birenze ibisanzwe;

13. Gusana ibitaro bya Shyira, kubishyiramo amashyanyarazi no kubifasha kubona abakozi babishoboye;

14. Kurwanya ku buryo bushoboka bwose, abahohotera abana n’abagore no kwihutisha ishyirwaho rya One Stop Centers mu Turere twose;

15. Kongera ibikorwaremezo biteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, gusana Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, gutunganya no guhanga ahantu nyaburanga, hagamijwe kureshya no gufata neza abakerarugendo kugira ngo baze ari benshi kandi bamare iminsi myinshi mu Rwanda;

16. Guha imbaraga Rwanda Convention Bureau no kuyigerezaho ku gihe amakuru yerekeye inama zitegurwa kugira ngo ayifashe kurangiza neza inshingano zayo no kurushaho gukangurira Urugaga rw’Abikorera guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama.

 

Mont Jali News.

 

Ni bampana vuba nigendere !.

 

 

Ntakubica iruhande yahamagaye  buri wese mu izina rimukwiye !!!,buri wese amenya ikiciro arimo.

 

Muri uyu mwiherero ikintu gitangaje cyabayemo, ntiyagaye cyangwa ashime ingabo na Polisi kandi bari bahari, yagarutse cyane ,kubakura bagasumba intugu, abagira ibyo batari byo, ndetse nabokamwe n’ingeso mbi z’ubusambanyi, abiba n’abandi atavuze mu izina,. Wowe se urinde ?.  

 

Minisitiri Musoni yasobanuye ibya Nyiramugengeri

 

Perezida Kagame ati“Imagine Ibaze ugiye gukora ikintu ariko mwibagiwe ko gikeneye amazi…Muziko muri ibitangaza ariko munaniwe kumenya ibyo mukeneye” Yongeyeho Ati“Nanjye bajya bambwira ngo ariko uzi kanaka ni Igitangaza, ni Performer (!!!) birirwa babambwira ko muri Performer"

 

Perezida Kagame yavuze ko benshi babita “IBITANGAZA” , ari abanyamahanga bababeshya ababwira ko ntawubafitiye impuhwe kurusha uko bazifitiye  Leta.

 

“Kuba Mayor si BAJI”

Perezida Kagame ubwo yahwituraga abayobozi batandukanye ababaza niba bazi icyo inshingano zabo zisobanuye Guverineri, umuyobozi w’Akarere cyangwa Minisitiri.

 

Ati“Kuba Meya bivuze iki ? Ni Baji mwambara gusa … ubu muva aha abo muyoboye mukabatura kwikorera umuzigo wuko muri ba Mayors aho gukora ibishoboka ngo mukemure ibibazo bafite”

Perezida Kagame yahise agaruka ku bibazo bya Mituweli bivugwa mu nzego zitandukanye harimo n’uturere ndetse agaruka no kuri ruswa yabaye akarande kuri bamwe mu bayobozi b’uturere.

 

Ati“ ibyo mvuga murabizi cyangwa ni ibyo nahimbye ? tubyihorere bimere bityo ngo byakozwe na Meya ?....Ntabwo amategeko akwemerera kugirira nabi abaturage, ntabwo uba ukiri Meya”

Description: - “Mukwiye kwikubita urushyi aho kwikubita agashyi” Kagame“Ndi Guverineri rwose Nyakubahwa Perezida wa Repubulika” -Bosenibamwe

 

Mu ijwi rifite ubukana Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze bamwe mu bayobozi ibibazo bigaragara mu baturage bashinzwe bakavuga ko batari baziko ari ibibazo bikomeye.

 

Perezida Kagame yahise agira ati : “Governor North ( Bosenibamwe) ufite impamvu ki ituma ujyaho ugakora ibintu uti nagize ntya, nibagiwe … Wibagirwa ko uru Guverineri wa Province ? Buriya hari moment Igihe ushobora kwibagirwa ko uru Governor ?”. Ni igihunga kinshi Bosenibamwe ati : “Your Excellency (Nyakubahwa) ndi Guverineri rwose Nyakubahwa Perezida wa Repubulika”.

 

 “Aba Mayor barabyimba kurusha akarere n’abaturage batuyemo :

 

“Ngarambe François” umunyamabanga Mukuruwa RPF  Inkotanyi

Umunyamabanga mukuru wa RPF Ngarambe François ubwo yasabwaga ubwunganizi muri uyu mwiherero yavuze ko yemeranya na Perezida wa Repubulika ko umwiherero ushobora kuba amasigarakicaro kuri bamwe.

 Aha yagarutse kuri bamwe mu bayobozi b’uturere benshi barimo

n’abaturage badutuyemo Yasabye abayobozi kongera kwisuzuma ndetse hakarebwa uruhare ruziguye n’urutaziguye umuyobozi aba yagize mu guhombya abaturage.

 

Description: - “Ikipe igira umubare ntarengwa w’abakinnyi igomba gusimbuza”

 

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage ubwo yasabwaga igitekerezo yavuze ko abayobozi bakuru ari nk’ikipe kandi iyo umukinnyi ananiwe asimbuzwa bityo n’umuyobozi unaniwe inshingano akaba adakwiye kwihagararaho ngo akomeze ibyo adashoboye.

 

 Mu magambo make Perezida Kagame yagize ati“Ikipe igira umubare w’abakinnyi isimbuza, ubuse iyo ari 10 muri 11 bakeneye gusimbuzwa wabikora ute ?”

 

Description: - “Ntabwo dukwiye kwigereranya n’abantu batabaho”.

 

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rufite abo kwigereranya nabo bagasanga ari ibitangaza ariko ngo ikibazo si ukwigereranya n’abatameze neza ahubwo igifite agaciro ari igifitiye akamaro abanyarwanda.

 

Ati“Ugasanga uravuga ngo meze gutya kandi nduta kanaka utabaho… mujya kwigereranya n’abatabaho kubera iki ?”

 

“Aho mwavuze rimwe twumvise kabiri” Fideli Ndayisaba

 

Fideli Ndayisaba uyobora umujyi wa Kigali nawe yashimye impanuro za Perezida Kagame maze avuga ko aho babwiwe rimwe bumvise kabiri ndetse asaba abayobozi bose gutahiriza umugozi umwe bagatekereza ku baturage kurusha kwitekerezaho.

 

“Dufite ubushake bucagase” Amb. Vincent Karega”                 

 

Muri uyu mwiherero Vincent Karega Amasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yavuze ko abayobozi bakuru bafite ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje ariko bakaba ntabushake bwo kwibwiriza bakigira ariho yahereye avuga ati“Dufite ubushake bucagase”

            

 “Abantu bakwiye gusubiza amaguru ku isi ”

 

Mukantabana salafina  Ati “Sinari mpari kuko ntari ku rugamba ariko abarwanye ntibarwaniye kwinjira mu Rwanda gusa hari icyerekezo bari bafite”

 

 “Twaraye tugize inama tugiye kubikora”

Perezida Kagame avuga ko iyo abayobozi babajijwe ibyo bemeye gukora mu myaka itanu ishinze bavuga ko baraye bagize inama bagiye kubikora.Aha yatanze urugero ku umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI Tony Nsanganira ko iri jambo ajya akunda kurikoresha..

 

 “Iyo umuntu yumvise ibi yumva yasohoka akajya kubikosora umwiherero utarangiye”.

 

Tony Nsanganira kandi yavuze ko ubuhinzi bwagiye bushyirwamo amafaranga menshi ariko akagenda yangizwa bityo avuga ko nabo batifuza ko amakosa akomeza. Maze abikuye ku mutima ati“iyo umuntu yumvise ibi yumva yasohoka akajya no kubikosora umwiherero utarangiye”

 

“Twabuze uko dukwiye guhanwa” Makuza Bernard

 

Umuyobozi wa Sena Rwanda Bernard ku mpanuro za Perezida wa Repubulika yemeje banyuzwe n’inama bahawe Makuza yavuze ko abayobozi bakwiye kuba inshuti z’inshingano zabo kurusha kwitekerezahobakibagirwa inshingano zabo.

 

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cyo "Gutekinika" anihanangiriza abayobozi abasaba kubicikaho Abayobozi biyemeje ko bagiye kwikubita agashyi bagakora ibiteza imbere abaturage.

 

Perezida Kagame yasabye ko uyu mwiherero ukwiye kuvamo ingamba zigamije kwihutisha iterambere.

 

 

 Mont Jali News

 

Portrait de editor
À propos editor