Blog

Formulaire de recherche

Meya w’Akarere ka Nyarugenge abangamiye umuturage

Madamu MUKASONGA

Meya w’Akarere ka Nyarugenge abangamiye umuturage witwa Mbarushimana Ibrahim ufite i Sosiyete yo gutwara abantu mu mu mazi yo mu gishanga cya Nyabugogo. Uyu Mbarushimana yahawe uburenganzira n’inzego zibishinzwe arizo REMA mw’ ibaruwa 1220/DER & PC/13 nkuko bigaragara mu gika cya gatatu ku ibaruwa dufitiye kopi, RURA RWT123 A nayo ikaba yaramuhaye icyemezo cyo gutwara abantu mu mazi kuruhushya narwo dufitiye kopi.

Aka karengane akorera uyu muturage wiyandikishije muri RDB ku i Sosiyete yitwa TRANSPORT TAXI BANGUKA LTD ifite CODE 101989799 kuva 25/06/2010 yajujubujwe na Meya w’Akarere ka Nyarugenge amwandikira amabaruwa ya hato na hato, amusaba kuza kugirwa inama n’inzego ayobora, kugeza ubwo ari mu kuvuguruza izindi nzego za Leta bakorana arizo REMA na RURA , mu gihe bo bamusaba kurengera ibidukikije no gukuraho ibyo yashyizeho atabifitiye uruhushya , we aramusaba guhagarika imilimo yose akorera muri icyo gishanga, mu Kiganiro twagiranye na Ibrahim MBARUSHIMANA yadutangarije ko atangira uwo mushinga yabinyujije mu nzego z’ubuyobozi dore ko umurenge wa Muhima wa muhaye ceretifica y’igikorwa cy’indashyikirwa yakoze, na Televiziyo y’u Rwanda ikamusura igatangaza amashusho yaho hantu akorera.ubwo yatugararizaga impapuro yishyuriyeho imisoro akarere ka Nyarugenge, akibaza impamvu Meya Mukasonga amuzengereje mu gihe ibyo bikorwa yabikoraga Ubuyobozi buhari ntibumubuze kugeza arangije kubaka no gutegura ubusitani bwaho abagenzi bategerereza ubwato, naho bambukira.igitangaje kandi kurusha ibindi nuko mw’itegeko Meya w’Akarere ka Nyarugenge ashingiraho no 04/2005 ryo kuwa 8/04/2005 ingingo yaryo ya 87 rigira riti » Birabujijwe gushyira inyubako ahantu haherereye ku (migezi, ibiyaga, gushyiramo icDSCF3942.JPGukiro cyangwa bito) haba mu mu mugi cyangwa mu cyaro, kubakamo amasoko, gushyiramo icukiro ry’imyanda , kuhashyira irimbi, n’izindi nyubako zose zishobora kuhonona mu buryo bunyuranye. Inyubako zose zigomba gushyirwa nibura kuri m 20 uvuye ku nkombe z’igishanga. Mu gihe bibaye ngombwa, inyubako zigamije guteza imbere ubukerarugendo zishobora gutangirwa uburenganzira na Minisitiri ufite inshingano ze. Birabujijwe kandi gukorera imilimo iyo ariyo yose uretse ijyanye n’ubushakashatsi n’ubumenyi mu bishanga bikomeye». Iri tegeko Meya w’Akarere ka Nyarugenge ashungiraho yiyibagiza kariya gaka kagira kati « bibaye ngombwa bitangirwa uruhushya na Minisitiri ufite ibidukikije mu nshingano ze, nkuko bigaragara Ibrahim Mbarushimana yasabye Minisitiri ubushinzwe mu nshingano ze kuko amwandikiye hashize igihe kiigera ku mezi abiri , mu gihe ategereje igisubizo kuko atariwe ucyiha Mukasonga ati senya ibyo wubatse kandi byashimwe n’Urwego ayobora ubwose Umurenge wa MUHIMA wahaye icyemezo cy’ishimwe Mbarushimana ntiwatanga raporo kwa Meya w’Akarere ka Nyarugenge ? ikindi umuntu yakwibaza n’iyihe mpamvu Meya Mukasonga yibasiye Company ya Ibrahim Mbarushimana ngo yasatiriye igishanga mu gihe hari izindi nyubako ziri muri icyo gishanga nkuko bigaragara kuri aya mafoto.

DSCF3952.JPGIkigaragara kandi nuko hari impamvu ibimutera kuko na metero 20 zivugwa niyo yakwigiza haruguru aho zigera ntabwo byamusaba gusenya byose ngo hiyongereho no kumuhagarika ngo nareke gukora Taxi Banguka. Ikindi nuko ubutaka Ibrahim yubatsemo ni gakondo ya Se na Sekuru afitiye ibyangombwa kandi imbago zigera aho akazu bategeramo ubwato. Wenda aha twakongeraho ko ako kazu ari ibyuma gashobora no kwimurwa bibaye ngombwa mu gihe Minisitiri yatanga igisubizo kinyuranye n’icyifuzo cya Mbarushimana kuko atari hejuru y’amategeko. Uko bigaragara mw’ibaruwa yo kuwa 10/07/2013 ifite Réf 098/01.01.07 yageneye kopi Minisititi w’Umutungo Kamere, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Umunyabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Muhima.

Ikindi gitangaje mu guhagarika ibikorwa bya Ibrahim Mbarushimana usanga abishyuza imisoro bacicikana , ubuyobozi bw’Akarere bw’ishyuza gute uwo bwahagarikiye imilimo ? ugeze aho ubwo bwato bwambukiriza abantu wibaza niba baramwereye bazi neza ko umuntu yakwinjira agurutse kuva kuri kaburimbo kugera kumwaro harimo nka m 900, nu waba azi gusimbuka ntiyazimiza ngo agwe mu bwato. Ukibaza niba butari kugira naho buhagarara cyangwa inzu bugenzurirwamo buri mu mazi kuko ishanga cya Nyabugogo kirimo infunzo nyinshi atari nko mu Kivu cyangwa Muhazi, na handi hari amazi yisanzuye. Meya Mukasonga ashobora kuba hari ikibyihishe inyuma kuko ntabwo yasobanura ukuntu mbere yo gufata icyemezo nka kiriya gihutse atabanje kureba ibyemezo byafashwe n’izindi nzego za Leta, ahubwo yarakwiye kuzegera akazigisha inama kuko igikorwa cya Mbarushimana Ibrahim kiri mw’iterambere ry’umwe m’Umurenge ayobora akamufasha kubona inzira yo kunyuzamo abagenzi kandi akamubariza Minisitiri ufite inshingano ze Umutungo Kamere aho ibaruwa yamwandikiye igeze , akibuka ko Umuyobozi mwiza ari urengera umuturage, atabereyeho kumuhutaza, kandi umutima nama we ukamuganisha ko iyo umuturage ateshutse kubera kutamenya amategeko umwigisha, ikosa ridakosozwa irindi, Ibrahim Mbarushimana y’ubatse ubusitani umutimama we umubwira ko ari gukora isuku aho akorera, yubahiriza inama yagiriwe zo kubisabira uruhushya Minisitiri ubifite mu nshingano ze arabikora , mu gihe atarabona igisubizo ngo nasenye, ese ko abahubatse mbere batarasenyerwa ubwo arazira iki ? abazi gusesengura murabe hafi ? Perezida Kagame azigisha abayobozi ageze ryari ko ruswa bifuza yahawe akato mu Rwanda ? Meya Mukasonga cyangwa niba hari n’abamwihishe inyuma bakwiye gusubiza amerwe mw’isaho. Nyiramatwi yumve.

Ubwanditsi

Portrait de editor
À propos editor