Blog

Formulaire de recherche

Kwibuka ngo ni uburenganzira bw’umunyarwanda wese, ngo si akamwana wa mama.

Nkuko  bisanzwe bizwi mu Rwanda kunshuro ya 21 twibutse Génocide yakorewe abatutsi 07 /04, ariko mbere yaho kuwa 06/04/2015 bamwe mubanyarwanda baba hanze yigihugu higanjemo abari mumashyaka ya politique  arwanya leta ndetse nabari mumashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu atavuga rumwe na leta iriho, bahuriye ku urwibutso rw’i Bruxelles mu Bubiligi muri commune ya Saint Pièrre Woluwe baje kwibuka ababo bapfuye.

Igitangaje  ni uko abari bashyizwe imbere ahenshi ari urubyiruko rw’umva Genocide nk’amateka. Bitewe nuko yabaye bakiri bato. Muri abo hakaba harimo nabamwe mubari mu matorero nka ASBL inyange ibyina imbyino  nyarwanda ina ririmba abo ni Nyandwi Timothée,  Christianne Mukakigeli, Mukunde Albin, Kazungu Emmanuel, Uwanyirigira Bonavanture, Nyangabo Alexandre na Rafiki Muhire bivugirako kwibuka atari aka mwana wa mama(faveur) ko ari uburenganzira bwabo.

Cyakora ngo ibyo bitekerezo byabo ntibabura kubitanga  mu mashyaka barimo akorera mubuhungiro abenshi bakaba  bari muri F.D.U Inkingi, R.N.C, P.S Imberakuri,M.R.P, P.D.P Imanzi nayandi.

Urwo rubyiruko rwifuza ko kwibuka byaba ibya buri munyarwanda wese ntawusigaye inyuma. Umuntu yakwibaza impamvu babivugira hanze y’igihugu cyabo ndetse mubungiro bataje ngo babigaragarize mugihugu, ndetse izo mbaraga bafite ntibakomeze kuzitatanya.

Uko uwo muhango wagenze wayobowe nabamwe mubagize sociète civile kwisonga hari MATATA Joseph ari nawe wari ubayoboye ndetse nabandi bafatanya bikorwa nka Jambo,CORWABEL nabahagarariye amashyaka nka  BUKEYE Joseph wa F.D.U Inkingi ; Dr Paulin MURAYI wa R.D.U ;   nabandi tutarondoye.

Havuzwe amagambo atandukanye nubuhamya butandukanye gusa igitangaje nuko Police yicyo gihugu yabakumiriye ntibagere  kurwibutso nyiriza.

Mont Jali News.

 

Portrait de editor
À propos editor