Blog

Formulaire de recherche

inyana

  • Perezida Kagame ubwe yivugiye ko ari mu murongo umwe n’abashyigikiye ko Itegeko Nshinga ritavugururwa, ariko yongeraho  ko hakenewe ko buri ruhande ruganira n’urundi, buri wese akemeza undi impamvu yifuza ko biba bityo.

    Perezida Kagame ubwe yivugiye ko ari mu murongo umwe n’abashyigikiye ko Itegeko Nshinga ritavugururwa, ariko yongeraho ko hakenewe ko buri ruhande ruganira n’urundi, buri wese akemeza undi impamvu yifuza ko biba bityo.

 “INYANA Y’INTSINDIRANO IRONKA ARIKO NTITSIMBA”

  • INGINGO Y’101 Y’ITEGEKO NSHINGA   MURI GEREZA, NI NKAYA NYANA YONKA ARIKO NTITSIMBE !

Nyuma yuko sheikh Moussa Faziri  Harelimana atangije umushinga w’amaco y’inda wo gusaba ko ingingo y’101 yo mu itegeko nshinga rya Repubulika ihindurwa, byabaye nka wa mwera uturutse ibukuru bugacya wakwiriye  hose, maze imisozi yose ihinduka nyarusange impapuro  zikwiza imisozi yose ,ibigo bya Leta bihinduka ihame kuko abenshi ni basiniteranya, abandi niba mpemuke ndamuke, cyangwa ngo  ibizakurikiraho ntibibareba  barangije umuhango.

Iyi ntero yageze mu bigo bya mashuri bitangirira  mu ntiti z’I Ruhande  aho ziri mu mpande zitandukanye, bisingira barumuna babo  bagejeje ku myaka yo gutora, aho byatinze muri Kaminuza zigenga nka ULK ‘ Nyamvumba yarahagurutse abasanga aho biga  abigisha ibyiza bya FPR basanzwe bazi maze ababibwira ko gusaba ko itegeko nshinga rihinduka ari uburyo bwo kuba mu majyambere arambye bwarakeye imyirondoro iratangwa  maze igikumwe gikora akazi kacyo , Mukabalisa Donatira mu nteko yakira iyo mizingo  ishyikirizwa inteko ku mugaragaro.

Ntibyasize inyuma amashyaka ya Politiki ku isonga haje PL, hakurkiraho ayandi yitwa ko aro muri Opposition ariko ari muri guverinema, abri muri Forum havuyemo rimwe rukumbi rya Democratic Green Party of Rwanda Habineza ajyana ibaruwa mu nteko yo kubangamira ibigezweho Mukabarisa Donatiora ntiyamureba nirihumye ataha y’imyiza imoso.  Ariko ibi nabyo bakabyita amacenga ya politiki yo kujijisha ngo bizitwe ko amarembo ya demokarasi akinguye.

  • INDA KOKO NI BARENGA INABI

Rugamba Cyprien we yarahanuye arataha ati amacumu y’inda ntashira igorora, abandi nabo bati :

Urugiye kera ruhinyuza intawari, kandi ngo ingabo y’umugore iragushora ntigukura, Nyirarunyonga ati mbese ko ukina n’abakwe ati ni mwicecekere  mbangirango mbone uko nzabatina.

SHEIKH MOUSA FAZIR yatangije  urugamba rw’itegekonshinga ariko mu byukuri azi neza ko atazarurwana  kubera impamvu zigaragara, 1. Gutinya gutakaza umwanya afite kuko ari mu ba Minisitir barazwe ingoma ya FPR kuko nyuma ya Bumaya Andre Ishyaka rye ryabuze undi mu Minisitiri wajya kuri uwo mwanya, atari uko badahari  gusa nibabandi  ba nyiragahanga gato barinda uruguma itako rikaba iry’umutware.

2. Ngo akabikora kabizi karya imboga karitse amakuru nyayo avuga ko Minisitiri faziri yabaye jyayo Rukamba kuko FPR ntabwo ariyo yari gutangiza uyu mushinga wo kuvuga ko bahindura itegeko nshinga ingingo y’101 kuko byari gutanga isura mbi imbere y’amahanga.

3.Amashyaka ya Politiki nka PSD na PL  yitwa ko afite ubu nararibonye muri Politiki abayobozi bayo ntacyo bari gutangaza mu gihe abagabo nka Murekezi  Anastase yamaze kuzengera ubwo yagara garaga ku ndangurura majwi ndasaba imbabazi zuko nagize uruhare muri  jenoside ubwo ni ubusembwa

Butatuma y’iyamamaza.

Ntawukuriryayo nawe yaramaze gukubitirwa ahareba inzego, Biruta we aho ari harazwi 90% ni FPR naho 7% umwanya afite 3% n’inyungu akura kuba mu Ishyaka ry’iritsindirano .

Ibi bigaterwa nuko imyanya icyama gifite iba igomba gusaranganwa na benshi bakabashakira aho babashyira kugirango bakwirwe.

-Parti  Liberali yasigaye k’uruhu nk’ikirondwe Ishyaka ryaragiye kera, bikubitiraho umutego mutindi ushibuka nyirawo akihahagaze maze Mitali akuramo aye akizwa n’ayo yameze arigendera

Aba rero ntawa tinyuka kubangamira ikifuzo cya Faziri kuko amacumu y’inda adashira igorora.

Nibo baguye mu ntege ishyaka rya Faziri, PSD ku wa 21.5.2015 babishwaniramo muri Kongre,ngo ugutegeka agukubita urayamye icyemezo kigayitse kirafatwa ku ishyaka ry’inararibonye ritinya kwikura amata mu kanwa.

Faziri amaze kubona ko ni ubwo basinya abandi bagasinyishwa , yatekereje ahandi abitse imbaraga atanga ubutumwa ku ibanga , bugera kuri Rwarakabije maze nawe atuma Umuyobozi we Gahonzire mary ( ntimugirengo ndavugishwa) uyu niwe uyobora RCS undi ni inkingi  ya Mbonabihita kwakirira icyifuzo gitsindirano mu magereza, Nyakiriba na Muhanga  zibimburira izindi ,ubu  Nyarugenge bakwizwamo impapuro kuwa 03 Kamena 2015,kuya 4.6.2015 byageze I Rusizi,izindi gereza nazo ziri mu myiteguro uko amatwi adushyira .

  • UMUNYARWANDA YISE UMWANA WE NTIBIBUKA

Ingingo y’101 yahumye inzego z’ubuyobozi amaso izibagiza ko abafungwa basabwa inkunga yo guhindura Ingingo y’101 , hari n’indi ngingo ibabuza gutora no gutorwa , kuki basabwa ibidashoboka!

Bamwe muri ababagororwa ni abafungwa  ndetse n’imbohe dore ko zikirimo zakoze ibihano bikarangira bakaba badataha, izindi zasabye kurenganurwa CNLG ikavunira ibiti mu matwi, maze bagakora inama ya nyirarushwa yo kubaheza mu gihirahiro yahurijwemo inzego z’ibishinzwe, ubu birirwa bahamagarwa hato na hato ngo nibaze bahuze dosiye zabo n’ubu amaso agahera  mu kirere.ikitwa imbabazi zozabaye umugani.

Nibo bagira bati  : Inyana y’Intsindirano ironka ariko ntitsimba, badufunze nta dosiye yuzuye, igihe cyo gufungurwa kigeze bati ntitwabafungura kuko dosiye hari ibi buramo, bati murabizi mufungiye jenoside FPR yabagiriye imababazi ntiyabica, none igihe cyoku yitura kirageze ni musabe ibidashoboka!

Muri abo basinyishwa harimo abahanga baminuje bazi neza ko bimwe mu byaha bafungiye itegeko ribakuraho ubushobozi bwo gusaba ko Itegekonshinga rihinduka.

Abari inyuma yiki gikorwa yakozwe na ba maco y’inda kizaryozwa  FPR  nirebe kure  maze inteko itesha agaciro izo mpapuro kuko zanditswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abagororwa bari hagati y’ibihumbi mirongo itanu na mirongo itandatu batanditse ayo mateshwa ntibyabuza Paul Kagame gutorwa kuko ujanishije ukareba izisaga miliyoni 2 zageze mu nteko Referandum yararangiye,hikiyongeraho amashayaka yaba ndiyo Bwana ce que makuza a dit je n’ajoute rien. Ugenekereje mu Kinyarwanda ntacyo bongera ku byo makuza avuze kandi Makuza Fils niwe uyoboye SENAT kandi nyine ni mwene Makuza   agahu rero kahuye ni umunyutsi.

Ikindi abavuga bivugira baragira bati kuki  badusaba gutanga ibinyuranyije n’itegeko mu gihe ibyo twemerwa n’amategeko batabitanga! Imbabazi ku basaza n’abakecuru, abarwayi, abarangije ibihano bakiri mu magereza, abifuza ubutabera bahora bahanze ijuru amaso ngo Yesu azaza,abatanyijwe n’imiryango yabo bajugunywe mu magereza hirya no hino bose baraniha ngo nibasinye ,abasabye Perezida imbabazi bamanjiriwe, imibereho idahwitse n’ibindi, Ibi byose iyo biteranye bigaragaza intege nke, mu miyoborere no gufata ibyemezo ku nzego zimwe,kwikunda bigatuma bagendera mu kigari .

KAGAME PAUL NTAKENEYE MANDAT YA GATATU  AZAKOMERE KU IJAMBO.

Perezida Kagame ubwe yivugiye ko ari mu murongo umwe n’abashyigikiye ko Itegeko Nshinga ritavugururwa, ariko yongeraho  ko hakenewe ko buri ruhande ruganira n’urundi, buri wese akemeza undi impamvu yifuza ko biba bityo.

Nta ni ubwo inyandiko zisinyishwa abafungwa, abagororwa n’imbohe zaheze mu magereza zararangije ibihano ntizicyurwe, hakiyongeraho abategereje ubutabera bagira icyo bahindura kuri referandum yarangiye niba miliyoni zisaga 2 zaramaze gusaba ko itegeko nshinga rihindurwa .

Amashyaka nka PSD na PL bagatinya guhiganwa bagasaba ko Kagame Paul akomeza kuyobora kuki  basaba abo bimye ,ndetse abari mu buyobozi bakoze jenoside FPR ikabyirengagiza, muri gereza barabasa iki barabimye  uburengaznira! Bwabo !

“Perezida wa Repubulika atorerwa atorerwa mandat y’imyaka irindwi.ashobora kongera gutorwa inshurom imwe, nta narimwe umuntu yemererwa gutorerwa mandat zirenze 2 ku mwanya wa perezida wa Repubulika”.

Ariko nkuko Nyirubwite yabyivugiye ati :nta mandat ya gatatu ashaka, ni agume ku ijambo .

Maze azabatungure abereke ko ibyo bamwereka ari ubuhenda abana kuko abenshi babisinyishwa ku ngufu, Ntibakajye bahora bamu beshya ko bamukunda kandi ari amaco y’inda ,abamukunda ntibahatira abafungwa n’abagororwa gukora ibinyuranyije n’itegeko  ibi ni ugusaba uwo wimye,abatazamutora nabo bazaba bimye uwa bakamiye. Nyiramatwi yumve ambere umugabo !

 

Mukakibibi Saidati

À propos Anonyme (non vérifié)