Blog

Formulaire de recherche

iminsi 730 irashize

Iminsi Magana arindwi na Mirongo Itatu irashize nsohotse mu Gihome cya Gereza ya Nyarugenge !!

Hari Taliki ya 25 Kamena 2013  ku Isaha ya saa tatu yuzuye nibwo narenganga imbibe  z’umurenge wa Gereza ya Nyarugenge dore ko ari igihugu mu kindi gifite ubuyozi bw’igenga.

Reka nshime Imana kuko niyo byose uwo munsi yongeye kunyereka izuba, uwo munsi nongera  kumwenyura, nongera guhoberana n’umuryango Ishuti n’abavandimwe twari tumaze imyaka itatu tutabonana.

Reka nshimire abavandimwe bambaye bahafi,reka mbyerure  ni utabizi abimenye kandi buri wese ntibizamuviremo igicuro ndagushimira cyane Dr Frank Habineza ubumuntu ,ineza wagiriye umuryango wange Uwiteka Imana izabikugarurire   kuko ngewe ntacyo na kwitura.

Ndagushimira mbikurye ku mutima Murenzi Alexis igihe abana banjye bahutazwaga na bamwe mu bacungagereza wabafashe akaboko urabakomeza  urabihanganisha kandi  koko iminsi yarihuse kuri iyi tariki inzugi za gereza zirakinguka.

Nkomeze mbashimire mwese bavandimwe dusangiye umwuga mwatubaye hafi aho mwagejeje  ijwi ryanyu ntimwatwibagiwe , mu gihe abandi badukamiraga mu kitoze,ndagushimira cyane Muvunyi Fredy cyagihe ntiwatinye kudusanga twambaye ipingu, urya umunsi niwowe watinyutse kutwegera, ndagushimira uyu munsi nawe uri mubuhungiro bwira Imana yawe uti :Munzira zawe 1000 ntuzabura n’imwe untabariramo.

 Reka ngushime Mana kuko wampaye abana bazikwihangana kandi ukabarinda, ndagushimira warinze Umumarashavu Twahirwa Djanat ambera igisubizo aho ntari,yirengagiza imvune z’urugo,abana n’inshuti ,ahera mu mayira  aza kuri gereza mu komeze   imbaraga azanabe igisubizo mugihe gikwiye abe Umumarashavu k’urungano abere urugero abo aruta n’abakuze bage bamutangaho urugero.

Ndashimira Umuryango nyarwanda w’abanyamukuru ARJ wamfashije ibyo ushoboye ngo uyu munsi Mont Jali News  ibe igeze ku no yayo  ya 15 mu mwaka umwe n’igice,ndagushimira cyane Colin Habbas na Muganwa Gonzaga,Nkusi Alphonse inama zawe zangiriye umumaro kandi n’ubu ndacyabakeneye.

Ndabashimira mwese mbikuye ku mutima mwe mfashe akaboko uyu munsi nkaba nishimira  aho ngeze  nubwo inzira ikiri ndende kuko hari abandi bagitaguza! ndabinginze ngo mu komeze mumbe hafi kuko ubwira umwumva atavunika,kandi abwirwa besnhi akumva beneyo.

                                  Uyu munsi ndiho kubera Imana .

Ariko ubufasha bwanyu ndabwibuka naranyuzwe , ndashimira cyane imiryango mpuzamahanga y’abanyamakuru batubaye hafi CPJ,ntiyadukuyeho ijisho iduha abunganizi ,kugeza ku munsi wanyuma kandi yadutangije ubuzima.

Ndashimira Cyane ART19 itarahwemye  gukurikirana ubuzima bwacu n’imibereho y’imiryango yacu,iraduherekeza iduha amahugurwa ni ubushobozi none uyu munsi turacyandika.

Ndagushimira cyane Victor Bwire  w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo muri Kenya,Carl Wilhelm Macke n’abagenzi bawe  b’abanyamakuru bo mu gihugu cy’ubudage n’abandi bose bigomwe ,ijwi ryabo ni ubufasha bwabo bukatugeraho.

Ndabashimira mbikuye ku mutima Rapporteur Sans Frontiere y’Ubufaransa, RSF Espagne,ndabashimira mwese abahafi na ba kure  Imana ibahe Umugisha.

 Ikifuzo cyange nuko nta munyamakuru wakongera gufungwa. kuba Impunzi, ndakomeza cyane Muvunyi Fredy, abanyamakuru bagenzi bacu b’abarundi bihangane  kandi bakomera ku ihame ry’umwuga wabo ntakaba ntigashire

Ni ubwisanzure nyabwo buzashyira bugerweho,  gushyirahamwe, dufatanye ngo ijwi ryacu rirenge imbibe z’amarangamutima ya bamwe maze imitimanama yabo ihumuke amatwi yabo yumve intabaza,ibirenge byabo bihindure ingendo, indimi zature zice akarengane , amatwi yabo yumve inama maze barambure ibiganza bakire ababereke ukuri bemereko itangazamakuru atari umwanzi w’abategetsi ahubwo ari ijwi ry’abategekwa barengana,imbohe zibohorwe akarengane gacike,  Bumve neza ko Itangazamakuru ari impuruza kugirango abayobora ntibigire akaraha kajyahe,ni abarikora ntibarigire igikangisho, abafunzwe Imana ibarinde

Kandi turabatashya nubwo itahe ari ubusa,umuruho muriho turawibuka kandi kure y’amaso si kure y’umutima.

Mbifurije amahoro .

Portrait de editor
À propos editor