Blog

Formulaire de recherche

imfura zirihe!

KAGAME ati: “Mu byo natumye abayobozi ntiharimo gusinyisha ku gahato abaturage bashaka manda ya 3 ".

Uwumva amagambo y’Umukuru w’igihugu  yibaza niba abo abwira bumva urulimi avuga cyangwa  banyuranya,  ukaba wagira uti “Kwikiriza ntibibuza uwanga kwanga” ubundi ukibwira ko zimwe mu Ntore ari ingumba z’amatwi, ibi yabigarutseho  mu mwiherero,  ababuza gutekenika , ariko bo si ko babibona  ahubwo dore ibisa nabyo dusanga muri Bibiliya Yera, mu gitabo cya 2 Samuel  5:1-4

1. Imiryango yose y’abisiraheri yohereza abantu kwa Dawidi I Heburoni baramubwira  bati: “Dore turi amaraso amwe” .

2. Byongeye kandi mu gihe Sawuli yari umwami wacu ni wowe  wayoboraga ingabo,ndetse Uhoraho yarakubwiye ati: “Ni wowe uzayobora ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli,ni nawe uzategeka isiraheli”.

3. Nuko abakuru bose b’abisiraheli basanga Umwami Dawidi I Heburoni bagirana  amasezerano mu izina  ry’uhoraho.

4. Bamwimikisha amavuta aba umwami w’Abisiraheli

Ubu abanyamadini barahagurutse  bagaragaza ko bashaka ko itegeko nshinga ingingo ya 101 ihinduka, Abayisilamu ntibasigaye, abanyamuryango ba RPF Inkotanyi nabo barabihamya, ariko  abarwanya Leta bati ibyo ntitubikozwa !!!

Ndetse bamaze gutangaza ngo biteguye kuza mu matora ya 2017, barashinja FPR gutekenika ikoresheje abaturage,  aba bose ninde ufite ukuri niba ba Gitufu baratekinitse bagasinyisha abaturage ku ngufu.

N’ubwo Itegeko nshinga rishyirwaho n’abaturage rigakurwaho nabo, kandi n’inteko ishingamategeko nayo ikaba ikorera abaturage, abarwanya Leta bazaza muri Kamarampaka bayitsinde?!! Aha  rero niho ruzingiye

Tubitege amaso

Ubwanditsi

Portrait de editor
À propos editor