Blog

Formulaire de recherche

Ihembe

Umwami yananiwe kwigirira ibanga, ananirwa guhisha icyasha kimuriho, nuko ahamagara umugaragu w'inkundwakazi aramubwira ati: umva mugaragu wanjye bu rwose naragowe nameze ihembe k'umutwe nicyo gituma mpora mpishe umutwe wanjye, ntawundi nabibwiye ndetse n'umugore wanjye n'umwana wanjye ntabyo bazi, n'abiru banjye ntawe bazi cyeretse wowe gusa. umugaragu w'inkundwakazi arabyumva, aba ahoo, bukeye bimwanga munda ariruka ajya k'umugina areba hirya areba hino ati nta wundeba, nuko arawongorera ati wamugina we ntuzamvemo ,kuko ntuvuga , ati umva yewe gitaka kivamo umuswa ntikemereho ibyatsi, ati: < Umwami yameze ihembe > byaratinze wa Mugina uza kumera ibobere , umushumba araza aca ya bobere ayibazamo inkoni , reka rero inka igire itya ijya kona umushumba afashe ya nkoni akubise ya nka , inka irakinagira umushumba ayirutseho arongeye arayikubise agize ubwa gatatu inkoni iratobora iravuga iti Yemwe yemwe yemwe Rubanda rw'Umwami muziko umwami yameze ihembe ? abaturage bagwa mu kantu, inkur iba itashye ibwami, Umwami atumiza wa mugaragu we ati : ko wameneye ibanga? Nuko umugaragu abura ayo acira nayo amira, nuko asobanurira umwami uko yananiwe kwihangana abibwyongorera umugina, nawo umeraho bobere ,umushumba aawucaho inkoni yo kuragira inka, bukeye inkoi iravuga, ati none Nyakugirimana, mbabarira kuko sinjye nawe wa naniwe kwigirira ibanga. umwami aramwangaza amucira ishyanga . sinjye wa hera hahera umugani!

Dutekereze kw'IHEMBE Rya KABANDAMA:

Aho abantu benshi muri iki gihe intandaro y'amakimbirane si imenwa ry'amabanga baaziranyeho?

Birenge ni wowe ubwirwa.

Wowe ubitetekerezaho iki?

Aho byinshi biriho ntibiterwa no kutigigirira ibanga ?

Portrait de editor
À propos editor