Blog

Formulaire de recherche

Ibibazo byo muli Gereza.

Prison de Kigali

Muri gereza habamo ibibazo by’ubwoko bwose, inzoga, itabi , telefone, uburaya,  ubutinganyi, urugomo n’ubujura kandi bigakorwa ku gihande cy’abagore n’abagabo. Ariko igishimishije kuruta ibindi n’uburyo Gereza ibyitwaramo , kuko ukurikije ko ari mu nzu y’abagome , ukareba ibihakorerwa basubizaho igihano cyo gupfa, ubonye ukuntu umuntu w’umugabo yi hererana umwana cyangwa umusaza akamukorera ibya mfura mbi  uri Umuyobozi mubi ntiwabyihanganira, wareba ukuntu yihisha agatega mu genzi akamutera icyuma washaka ukuzimu umufungiramo, ibyo byose kugirango biranduke nuko haba aharimo abantu bemera kw’itanga kuko kuyobora umuntu w’umwicanyi ruharwa, umujura kabuhariwe bisaba kwihangana,no kugira umutima ukomeye.

Muri GEREZA HABAMO IBIBAZO BY’INGERI ZOSE

Muri gereza habamo ibibazo by’ubwoko bwose, inzoga, itabi , telefone, uburaya,     ubutinganyi, urugomo n’ubujura kandi bigakorwa ku gihande cy’abagore n’abagabo

Ariko igishimishije kuruta ibindi n’uburyo Gereza ibyitwaramo , kuko ukurikije ko ari mu nzu y’abagome , ukareba ibihakorerwa basubizaho igihano cyo gupfa, ubonye ukuntu umuntu w’umugabo yi hererana umwana cyangwa umusaza akamukorera ibya mfura mbi  uri Umuyobozi mubi ntiwabyihanganira, wareba ukuntu yihisha agatega mu genzi akamutera icyuma washaka ukuzimu umufungiramo, ibyo byose kugirango biranduke nuko haba aharimo abantu bemera kw’itanga kuko kuyobora umuntu w’umwicanyi ruharwa, umujura kabuhariwe bisaba kwihangana,no kugira umutima ukomeye.

Ibi byose nagiye mbona ari intambwe iterwa mu rwego rw’imitunganyirize y’amagereza nyuma yaho tugereye yo kuko twasanze bikomeye cyane , ubuyobozi bwagiye buhinduka kandi bugakora icyo bushoboye nubwo nta byera ngo de.

Hahindutse byinshi mu rwego rwo kuvuza abarwayi kuko twahageze  kujya kwivuza ari ikibazo utifite akaborera mu gipangu, transfert ikabona umugabo igasiba undi, ibiri amambu hakigirayo abagiye gushurashura  bakanatera inda bakanabyara da, dore kuri Pasika uyu mwaka wa 2013  Musenyeri yarabatije da, anakomorera bene  kwirwanaho, kuko umugore wabyaye yara akatiye burundu amaze imyaka isaga itanu afunzwe yi pangira n’umugabo ukakitiye  nawe  myinshi . biha pole  Gereza iba itanze ityo umugeni  Musenyeri abiha umugisha, agakoryo ariko uwo mugabo afite uwe mugore w’isezerano hanze n’umugore n’inkibyo. Sabo gusa ariko n’abandi bagiye bataha ari nkibyo. Ariko ndashima ko ubuyobozi buhindutse byagenze neza mu mezi 19 ashize, kuburyo amayira yose yasibye , basigaye barwana n’ikibazo cy’itabi n’inzoga na za telefone ariko byo biragoye gucika  kuko ibyinshi bigirwamo uruhare n’abacungagereza bashukwa n’abafungwa bakabafatanya n’ubukene bwo guhemba make nayo akaza atinze.

Gereza ya Nyarugenge Ifata neza abana bafunganye n’aba byeyi babo.

Gereza n’ibayiha ibikombe bazayihe icyo gufata neza abana bafunganwe n’ababyeyi babo rwose icyo  yaragitsinze, kuko abana bariga n’ubwo bigishwa n’abatabifitiye ubushobozi kubera ko nta mahugurwa atangwa, ariko mu byukuri abana bahari bahabwa ibiri m’ubushobozi bwa Gereza, ibikoresho, ibiribwa , imyambaro, baravuzwa uko bikwiye. Abakozi bashinzwe iryo shami  Bravo.

Ubuvuzi

Niho bamwe mu bakozi   batabyitwaramo neza , harimo abareba abafungwa iseseme ikabira, ubundi akakuvura yibereye kuri telefone,akaba iyoooo , mu nkuru, aho ahugukiye akakwandikira parasitamoro cyangwa asipirini kandi wenda urwaye tricomonace. Si bose harimo aba  Maman  2 bitangira abarwayi, kandi bakora neza cyane byagera muri service ya Labo byo bikaba akarusho ibyo bashoboye barabigukorera  vuba

kandi neza.si nabura no kuvuga ko  ari naho hacishwaga amanyanga yose abaho, itabi, abakora ibishitani binyuze mw’ishami rya Croix Rouge, mbese ntawarubara kuko Titireri w’ivuriro nawe bivugwa ko atari miseke igoroye, bityo bigatuma n’abandi ba boneraho.bitabujije ko n’abagore bagirana ishyari bakana himbirana ibitabayeho, iyo babona uzavuga amanyanga yabo barakubeshyera ugasubizwa mu gipangu , waba ubarusha ubumenyi  mu byo bakora ho ubwo nyine  baragutambika.

IBIKORWA MBONEZA MUSARURO

Iri shami rikeneye ivugururwa uretse amafaranga ashobora kwinjizwa na Bureau d’Etude cyangwa abakoze kuri za Chantier z’inyuma ya Gereza, usanga izindi nzira zose zirimo amahwa kuko nta gahunda , biratangaje kubona ikigo gifite abagororwa barenze ibihumbi bisaga bitatu , bikatiye dukuyemo abarwayi barya badakora kandi hari  ahantu hakwinjiriza Gereza inyunganizi, maze abagororwa bagafungura indyo yuzuye, iyo utembereye ibishugunda bikikije Gereza ya Nyarugenge, amasuka, abitse muri stock w’ibaza impamvu atabyazwa umusaruro, kuburyo umusaruro wahava watuma iyi Gereza idashobora kongera kugira ikibazo cy’ibiribwa by’ingoboka , usanga mu mihigo ba tekenika bakandika ngo bahinze h2 wareba icyahahinzwe ngo n’imboga z’idodo, na sukuma week, nabyo bidashobora kugaburira abarwayi  uretse ba bana navuze haruguru.

Ngo baroroye wa bara amatungo ahari ngo n’ibishuhe bitarenze 20, n’inka zitageze kuri 3 zitanga umukamo utarenze L20 k’umunsi, byagera mu bikorwa ubukorikori, ibikoresho bikaba bike n’ibibonetse  abazi kuboha ntibibakwire wabara icyavuyemo ugasanga n’intica ntikize ku babikoze no kuri Gereza ya shoyemo Essance y’imodoka yagiye kwahira ishinge,abakozi n’igihe batakaje ibyo byose ugasanga imyigire y’uyu mushinga wakabyaye inyungu uteje igihombo kubera kubura gikurikirana.

Ishami ry’ubudozi ryo n’indi nkuru n’ishami ritagira umusaruro kuko ndinze mva muri Gereza ntarabona umuntu n’umwe  waba yarigishijwe kudoda ngo nahava azatahe azi kwidodera umwenda kandi mu gipangu cy’abadamu harimo imashini  ahubwo zifitiye inyungu umuntu cyangwa 2 bazigize izabo.

Hari ishami ryagombye kongererwa imbaraga ry’igisha  gukora imyenda, ariko naryo rifite imbogamizi y’ibikoresho no kubura isoko , bityo rikadindizwa n’ubushobozi buke bwa Gereza , kuko nti bwashyiramo amafaranga budafite ,bafite umukozi ufite ubushobozi n’ubushake yashaka n’isoko hanze ya Gereza  , nk’ibigo by’amashuri   ……adategereje abaje gusa.

Iki gikorwa gishyizwemo imbaraga  n’abize  gukora iyo myenda bagira inyungu ntibakongera kurushya imiryango ibagemurira,yego ntibahakura byose ariko ibyingenzi bya boneka, kandi izo mashini zaguzwe amafaranga zikagira icyo zimarira Gereza k’Urwego rw’ubukungu..

Icy’Urwego rwa Gereza rusabwa nugukoresha umukozi ufite ubushobozi mw’iterambere , kandi ushobora no gushaka amasoko yo hanze , akabasha no gukoresha imbaraga afite, (abari muri Gereza)   bafite ubwenge n’ubushake babonye ubabyaza umusaruro bya korwa  boroherejwe  ababajyana ku makipe  ntibabazengereze n’ubwo ari imfungwa. N’abantu bakwiye guhabwa agaciro kuko bafite umumaro kandi biteguye no kuwugira  .

Mukakibibi Saidati

À propos admin