Blog

Formulaire de recherche

BWAKEMUYE IKIBAZO CY’ABATURAGE

Ubwisungane  mu kwivuza  bwakemuye ikibazo cy’abaturage , butera ubukene ibigo Nderabuzima!

Mugihe  abaturage bishimira ibyiza by’ubwisungane  mu kwivuza  Leta  y’ubumwe bw’abanyarwanda yabagejejeho , hirya  no hino mu gihugu , aho bigaragara ko ikigero  cyo kwisunngana mu buvuzi  kitari  munsi ya  87 % mu Karere ka Nyagatare,bigashimangirwa  no kugabanuka ku ndwara zinyuranye zirimo  marariya impfu z’abana , nta muturage ugipfira murugo kubera kubura ubuvuzi bw’ibanze ndetse  n’ababyeyi benshi  ubu bakaba batakibyarira mungo kubera ubwisungane,ibi byashyigikiwe nuko  buri  mudugudu ufite abakungurambaga bubuzima babiri, kandi bikaba byitabirwa cyane aho bafite ubushobozi bwo kuvura indwara ya Maraliya bagahita batanga n’umuti iyo basanze  uyifite.



Ariko ibyiza byose ntibura no gutera ingaruka  iyo  hadafashwe ingamba zinoze kimwe mu ngaruka zatewe n’ubwisungane bwa mituweri ni imyenda itishyurwa vuba  n’ababishinzwe, kugeza ubwo  ibigo ndera  buzima bimwe bisigara bitabasha kurangiza inshingano zabyo ,  aho usanga abakozi badahembwa bakagira ibirararane ku mishahara, ibigo nderabuzima  bimwe bikaba byagira ikibazo cyo kubura imiti  ihagije .

Akarere ka Nyagatare gatuwe cyane kuva 2012imirenge 14 utugali 114 imidugudu 628  ibarura rusange biyongereye 80%  ubu gatuwe n’abaturage ibihumbi 493,bafite  Materinite yatwaye  1. Miliyari na miliyoni 400,bujuje raboratware  igezweho n’inzu yo kwakira indembe n’inzu y’uburuhikiro,umubare w’abaturage bagana ibitaro urenze ubushobozi, ibindi bitaro bizubakwa mu murenge wa Gatunda, Ibindi byagezweho  ni kwegereza abaturage za Poste de Sante   ibiri hafi  ni km 50, hubatswe 10 kandi zikora neza  zishyirwa ahari kure y’ibitaro hubatswe 20 hakenewe 106 .

Abaturage ugasanga  boherezwa kuyishaka muri za farumasi  ntabushobozi, ubundi bahagabwa ubufasha bwihuse bwa ubrofen na  paracetamol cg utunini anatutage bita  mabara abiri ,ikigaragara nk’ingaruka kuri mituweri n’ibyiciro by’ubudehe bwagiye  budimdinza kwishyura ubwisungane mu buvuzi aho usanga umuryango utishoboye ushyirwa mu kiciro cya gatatu kandi nta bushobozi bafite, kujya kujuririra  ikiciro bigafata  igihe kirekire aho usanga umwaka ushira ugisiragira ku murenge, aha iyo ubajije abashinzwe imibereho myiza bagusubiza ko abaturage  ubwabo aribo bakoze iryo kosa ryo gushyira bagenzi babo mu byiciro,ariko wakwegera umuturage agahita aguha urugero  rwa mugenzi we baturanye  umurusha ubushobozi bashyize  mukiciro cya mbere .

Hagaragaye muri ibi byiciro nuko hamwe na hamwe mu mirenge bagiye bagaragaza ko abaturage nabo ubwabo bishimira kuba mu kiciro cya mbere  kugirango bishyurirwe na Leta ubwisungane mu kwivuza cyangwa  bazabone  izindi nkunga z’ingoboka, waganira n’umuturage akakubwira ko ntawishimira kuba umutindi nyakujya, umuturage akakwereka izindi ngorane zo gushyirwamu kiciro kitamukwiye byamugizeho ingaruka .uretse kwivuza , n’abana mu ishuri bahabwaga ubufasha bwahagaze kuko nabo basigaye bafashwa mu byiciro by’ubudehe abana bamwe b’abakene bakaba  batarabashishije kjya muri Kaminuza kubera iyo mpamvu.

Akarere ka Nyagatare mu ijwi ry’ushinzwe  iteganyamigambi Bwana Byinshi Farasisiko yadutangarije ko ubu ikibazo cy’ibyiciro cyagarutse mu bubasha bw’utugali kugirango byihutishwe, mu kagali aribo bagiye kujya bakira ubujurire  bagafata umwanzuro, ubu umwaka wa mituweri ukaba   uzatangira mu kwa gatandatu 2017 ,Ubu ibigo nderabuzima  abishyurirwa na Leta bakaba ,aratangiye kujya guteza  cashe kuri mituweri zabo,ndetse nabatangiye kwishyura bakaba bari kubikora  bazatangire kwivuza ku gihe,ibigo nderabuzima bifitiwe  ibirararane harimo nicya Tabagwe  twasuye  gitiwe ibirrarane bisaga miliyoni 17 muri 24 biri muri District ya Nyagatare   nkuko umuyobozi  wacyo  Rurangirwa Jean Damascene yabidutangarije  n’ikigo kivura abaturage basaga ibihumbi mirongo ine, kandi kigeze  ku kigero cya 87% mu bwisungane  aha kikaba kibona abatrwayi benshi bivuza indwaea zo ubuhumekero.

Tugarutse ku bushozi mugutanga service yatugaragarije ko ubushobozi buke buturuka ku kutishyurirwa igihe na ishamiry’ubwisungne , abakozi badahagije  ksndi bafite abarwayi besnhi, kutangira Ambulance bagomba gutumi=za iya Nyagatare ku bitaro,ikibazo cy’imiti  idahagije  kandi Ikigo cyubatse ahantu hatarangwa pharmacie  yo kubara inkuru,nubwo itarabura burundu kuko bakigerageza gufasha abaturage  ku bona imiti yibanze,akaba asaba inzego zibishinzwe  ko hakorwa ubuvuvugizi ngo ikibazo cy’ibirarane  mu kwishyura  service zatanzwe byihutihwe yabivuze muri aya magambo

Ukibaza impamvu  abaturage bishyura abandi bakishyurirwa na Leta hanyuma igasubira inyuma ikambura ibigo ndera buzima miliyoni zingana gutyo, mu gihe umuturage atinda kwishyura mituweri bakamujyanirai tungo ku gahato   rikagurishwa ndetse kutishyura mituweri  bamwe bikabaviramo  gufungwa no gukubitwa byo gupfa.

Umuturage  twaganiriye yagize ati: bimaze iki  kwishyura wajya kwa muganga ukabura umuti !ashimangira ko bakubitirwa  kwishyura kugirango abandi bamburwe bakibaza aho amafaranga bishyura  yerekezwa,Ibi bikaba bisaba ubushishozi bukomeye kuko kwishyura ukabura umuti, bituma ibigo ndera buzima bidahemba abakozi, ntabwo mituweri iba yageze kunshingano zayo ahubwo bitera ingaruka  ku babyivuzamo.

Mukakibibi Saidati

Portrait de editor
À propos editor