Blog

Formulaire de recherche

Amazi abonwa n’umugabo hagasiba undi !

Mu murenge wa Matimba Akagali ka Cyimbogo abonwa n’umugabo hagasiba undi !



Abaturage batuye mu kagari ka Cyimbogo mu murenge wa Matimba ho mu karere ka Nyagatare bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kutagira amazi meza kandi ahagije, gusa ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko iki kibazo kizaba cyakemutse burundu mu mwaka utaha wa 2018.

Amazi, n’isoko y’ubuzima nkuko bitangazwa n’abaturage batuye utugali dutandukanye Matimba ,Karangazi ,Musheri,Rwimiyaga,ikibazo cyabaye nyarusange nka wa musozi wo mu Marangara,amazi akaba ishingiro ry’ubuzima bwa buri munsi ndetse kikaba ari kibazo bahuriraho nabo muriTabagwe n’ahandi hatandukanye tutarondora.

Mu bikorwa remezo bikenewe ,mu rwego rwo kwirinda indwara zikomoka ku ikoreshwa ry’amazi mabi akarere Nyagatare kavuga ko kabishyizemo imbaraga kuburyo ubu ngo kageze kuri 64% mugushakira abaturage amazi meza,kuko ikibazo kiracyari ingorabahizi abaturage bamwe bakivoma ibirohwa n’ibidendendezi ,abandi bavoma umuvumba.

Abatuye akagari ka Cyimbogo mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare, kugeza ubu bafite ikibazo cy’amazi adahagije ndetse akaba atanaboneka, ku buryo bakoresha amazi yo mu mugezi wa muvumba cyangwa mu kagera kandi ashobora kugira ingaruka ku buzima bwabo,Bwana Byinshi Farasisiko,umuyobozi ushinzwe gutegura no gushyira mu bikorwa igenamihambi by’akarere ka Nyagatare, avuga ko impamvu y’ibura ry’amazi muri Matimba kimwe n’indi mirenge nka Musheri, Karangazi na Rwimiyaga, ngo ari uko ari uduce twatuwe vuba kandi tukaba twitaruye ahandi ku buryo bigoye kuhageza amazi, icyakora ngo bizeye ko iki kibazo kizakemuka burundu mu mwaka utaha wa 2018 kuko Mu ngengo y’imari ya 2016-2017, akarere ka nyagatare gafite umubare w’abaturage bafite amazi meza bagera kuri 64% gusa, nyamara bafite intego y’uko uyu mubare wazamuka ukagera ku 100% mu mwaka utaha wa 2018.

Ikigaragara nuko bikiri inzozi nubwo ahamya ko batangiriye kuri zero kuko Nyagatare imaze imyaka makumyabiri ibayeho, ibi ariko ntibisobanura ko byaba impamvu ko abaturage batuye mu Murenge wa Tabagwe uri ku birometero bitarenze 5 usohoka mu mugi wa nyagatare baba bakivoma amazi y’umuvumba canal yafatiwe kuya Uganda,abaturage batangaje ko ayo mazi bayanywa abandi bayiyuhagiramo,n,inka zishoka kandi bari hafi yubuyobozi.

Umuturage yagize ati « ntureba abahinguye hano mu muceri barayanywa, abandi bakatekesha,haruguru bayakarabamo , ni amavomo ahari ntaherukamo mazi !

Niba tunywa umuvumba kandi turi hafi y’ubuyobozi mwumva abari kure bamerewe bate, ! tuganira n’umubyeyi twasanze azamuka kurwego yikoreye igipira yananiwe kuzamuka mu muvumba yagize ati : ese muratubaza ibyo mureba, yakomeje agira ati kugirango tuyakoreshe turabanza tukayateka hanyuma tukayungurura tukongera tuhatega .uyatekesha umuceri ukaza usa n’ibi byondo,abana bacu inzoka zarabazonze.

Ubwo Bwana Byinshi Farasisiko yadutangarizaga ko hari ahatari amazi ntiyigeze ahingutsa ko abaturage baturiye inkengero z’umuvumba bafite ikibazo cy’amazi , ahubwo yagaragaje utugali twohirya y’umujyi wa Nyagatare.

Hakwiye ingamba zihamye zo gutunganya aya mazi abaturage banywa ,kandi abayobozi bakagerageza gukorera ubuvugizi abo bayobora aho kugirango bahore bivuga ameza gusa kandi amabi arebeshwa amaso, abaturage bataka bigaragara ko hari ikibazo , bakakirenzaho uruho rw’amazi,nta muturage ukwiye gushoka nk’itungo amazi n’ingenzi mu buzima.

Mukakibibi Saidati

Portrait de editor
À propos editor